skol
fortebet

Mcgregor yarahiriye kwigaranzura muzehe Mayweather(amafoto)

Yanditswe: Friday 25, Aug 2017

Sponsored Ad

Umunya Irlande w’imyaka 29 Conor Mcgregor yatangaje ko yiteguye kwigaranzura Floyd Mayweather mu murwano uzabahuza mu rukererera rwo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 26 Kanama uyu mwaka umurwano uzabera kuri sitade ikomeye y’umukino w’iteramakofe MGM Grand iherereye Las Vegas muri Leta ya Nevada. Uyu musore ukomeje kuvugwa mu bitangazamakuru cyane ibyo mu Bwongereza, yitezweho guhagarika igihangange Mayweather cy’imyaka 41 kimaze imikino 49 kitaratsindwa aho uyu McGregor ariwe wasabye uyu (...)

Sponsored Ad

Umunya Irlande w’imyaka 29 Conor Mcgregor yatangaje ko yiteguye kwigaranzura Floyd Mayweather mu murwano uzabahuza mu rukererera rwo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 26 Kanama uyu mwaka umurwano uzabera kuri sitade ikomeye y’umukino w’iteramakofe MGM Grand iherereye Las Vegas muri Leta ya Nevada.

Uyu musore ukomeje kuvugwa mu bitangazamakuru cyane ibyo mu Bwongereza, yitezweho guhagarika igihangange Mayweather cy’imyaka 41 kimaze imikino 49 kitaratsindwa aho uyu McGregor ariwe wasabye uyu murwano ngo ashyire iherezo kuri aka gahigo.


Mcgregor n’umukunzi we Dee Devlin

Mu kiganiro n’abanyamakuru Mcgregor yagiranye n’itangazamakuru muri USA yatangaje ko yiteguye kwesura Mayweather cyane ko yakoze imyitozo ihagije ndetse yiteguye bihagije guhangana n’iki gihangange we yita muzehe.

Yagize ati “Ndishimye cyane ko ndangije imyitozo yanjye neza.Niteguye kwigaragaza mu duce 12 twose duteganyijwe.Nzakina nsatira uyu muzehe kandi niteguye neza.Niteguye gukina umukino w’ubusazi kandi nizeye ko atazantsinda.”

Uyu musore aremeza ko azi neza imikinire ya Mayweather n’amayeri akoresha ku buryo bizamworohera kumutsinda cyane ko avuga ko imyaka 41 afite ari myinshi ku buryo atazabasha kwihanganira gukina uduce 12.

McGregor yakinnye umukino we wambere mu mwaka wa 2007 aho yahembwe amayero 100 none kuri ubu ari mu baherwe aho mu mwaka ushize yinjije miliyoni 26 z’amadolari y’Amerika.Kuri uyu murwano uyu musore azinjiza miliyoni 62 z’amapawundi.

Si ubwa mbere umukinnyi w’iteramakofe ukomoka mu bwami bw’Ubwongereza ahagaritse igihangange cyo muri Amerika kuko abakurikiranira hafi uyu mukino muribuka ukuntu Umwongereza Lennox Lewis yahagaritse Mike Tyson wabiciye bigacika mu iteramakofe ry’abafite ibiro byinshi (Heavyweight).

Conor Mcgregor amaze gukina imikino 24 aho yatsinze 21 atsindwa 3 ndetse abasha gutsinda imikino 18 mbere y’igihe cyateganyijwe ibyo bita “ Knockout” mu gihe Floyd Mayweather amaze gukina imikino 49 yatsinze yose abasha gukora Knockouts 26.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa