skol
fortebet

Meghan Markle ugiye gushyingiranwa n’igikomangoma Harry yakundanye n’umukinnyi wa filimi z’urukozasoni

Yanditswe: Friday 11, May 2018

Sponsored Ad

Mbere y’uko Meghan Markle akundana n’igikomangoma Harry,yakundanye n’umugabo witwa Simon Rex wigeze kuba umukinnyi wa filimi z’urukozasoni ndetse abihererwa igihembo ndetse kuri ubu akaba ari umunyarwenya n’umuraperi.

Sponsored Ad

Ubwo Meghan Markle yari afite imyaka 22 ndetse ari kuzamuka mu mwuga wo gukina amafilime,yakundanye n’uyu musore witwa Simon Rex ndetse bagacishaho cyane.
Mu mwaka wa 2004 nibwo aba bombi bagacishijeho ndetse intangiriro y’urukundo rwabo yaturutse ku kuba hari filimi bahuriyemo bombi.

Byinshi mu binyamakuru bikomeje gucukumbura cyane ubuzima bwa Meghan Markle ukomeje kuvugwa cyane mbere yo gushyingiranwa na Prince Harry aho bimwe byatangaje ko yakundanye n’uyu Rex w’imyaka 43 wahawe igihembo mu gukina filimi z’urukozasoni mu mwaka wa 1997.

Meghan Markle w’imyaka 36 ndetse urusha igikomangoma Harry imyaka 3,ari kuvugwa cyane mu binyamakuru kubera ko mu minsi mike araba yinjiye mu muryango w’ibwami cyane ko ku wa 19 Gicurasi uyu mwaka,azambikana impeta y’urudashira na prince Harry mu bukwe bw’amateka buzaca ku mateleviziyo mpuzamahanga,bugakurikirwa n’abantu barenga miliyari live.

Amafoto ya Simon Rex wakundanye na Meghan Markle



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa