skol
fortebet

Mendes uhagararariye Cristiano Ronaldo yibasiriye UEFA yahaye igihembo Luka Modric

Yanditswe: Friday 31, Aug 2018

Sponsored Ad

Ushinzwe gushakira Cristiano Ronaldo amakipe Jorge Mendes yibasiriye UEFA ayihora ko yahaye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza ku mugabane w’I Burayi umunya Croatia Luka Modric aho kugiha umukiliya we Cristiano Ronaldo.

Sponsored Ad

Mendes yavuze ko Cristiano Ronaldo yatsinze ibitego byinshi muri UEFA Champions League iheruka ndetse afasha byinshi Real Madrid ariyo mpamvu yagombaga guhabwa igihembo cy’umukinnyi w’umwaka I Burayi aho kugiha Luka Modric.

Mendes ntiyishimiye gutsindwa k’umukiliya we Ronaldo ku gihembo cya UEFA

Yagize ati “Ruhago ikinirwa mu kibuga kandi niho Cristiano yatsindiye.Yatsinze ibitego 15 muri UEFA Champions League iheruka ndetse afasha Real Madrid kuyitwara ariko ntiyahembwe na UEFA.Birababaje ndetse biteye agahinda kuba Cristiano atatsinze.Nta gushidikanya Ronaldo niwe wari ukwiriye kiriya gihembo.”

Nubwo Mendes yibasiriye UEFA,yirengagije ko atariyo itora kuko amatora yakozwe n’abatoza 60 b’amakipe yitabiriye UEFA Champions League na Europa League ndetse n’abanyamakuru 55 bakomeye I Burayi.

Modric yigaranzuye Ronaldo bibabaza Mendes

Umuyobozi w’imikino muri Juventus,Giuseppe Marotta nawe yatangaje ko atishimiye ibyavuye mu matora aho yavuze ko Cristiano Ronaldo ariwe wagombaga gutsinda kuko iki gihembo cyagombaga guhabwa umukinnyi witwaye mu marushanwa y’Iburayi,igikombe cy’isi kitari kwitabwaho.

Ronaldo yatowe nka rutahizamu mwiza i Burayi

Ronaldo ntiyitabiriye uyu muhango wo gutora umukinnyi mwiza wa UEFA ndetse gutangaza amatsinda y’imikino ya UEFA Champions League igomba gutangira mu kwezi gutaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa