skol
fortebet

Menya amateka ya Tour du Rwanda isigaje iminsi 2 ngo itangire

Yanditswe: Friday 10, Nov 2017

Sponsored Ad

• Tour du Rwanda isigaje iminsi 2 ngo itangire
• Menya byinsi byaranze iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 09 nyuma yo kugirwa mpuzamahanga mu mwaka wa 2009.
• Tour du Rwanda izatangira ku Cyumweru taliki ya 12 igeze ku ya 19 Ugushyingo 2017.

Sponsored Ad

Benshi mu bakunzi ba Tour du Rwanda bategerezanyije amatsiko irushanwa rya Tour du Rwanda ribura iminsi 2 ngo ritangire aho amakipe asaga 16 yiteguye guhangana muri iri rushanwa rizenguruka u Rwanda aho bazasiganwa ibirometero bisaga 819.

Nubwo iri rushanwa ryabaye mpuzamahanga mu mwaka wa 2009,ni ubusanzwe ryarakinwaga aho uwibukwa ari Ruhumuriza Abraham wari wararyigaruriye.
Umuryango wabateguriye amateka y’iri rushanwa rikundwa n’abatari bake mu Rwanda ndetse rikaba ari ngarukamwaka.

Amavu n’amavuko ya Tour du Rwanda

Nubwo Tour du Rwanda yatangiye mu mwaka wa 1988,umukino wo gusiganwa ku magare wo watangiye mu mwaka wa 1970 utangijwe n’abakoloni b’Abadage aho bateguraga amarushanwa yabahuzaga ubwabo akazenguruka umujyi wa Kigali gusa.

Mu mwaka 1977 Karemera Pierre wakoraga muri Ministere y’ umuco na siporo afatanyije na bagenzi be, bakomeje kwibaza uburyo bategura amarushanwa akomeye y’ amagare kandi abanyarwanda bakayagiramo uruhare rugaragara.

Muri uwo mwaka nibwo Karemera na bagenzi be bafashe gahunda yo gushinga Ishyirahamwe ry’ umukino wo gusiganwa ku magare.

Mu 1977 Karemera na bagenzi be baricaye bashyiraho amategeko yagenga iri shyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda.

Nyuma aya mategeko yaje koherezwa mu Ishyirahamwe mpuzamahanga y’ umukino wo gusiganwa ku magare (FIAC) yaje guhinduka UCI (Union International du Cyclisme) basaba kuba abanyamuryango, aho baje kwemerwa nyuma.

Muri uwo mwaka wa 1977 Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare ryahise ritangira imirimo yaryo, ritangira gutegura amarushanwa mato mato, aho abasiganwa bahagurukaga i Kigali bakerekeza i Rwamagana.

Iryo siganwa ryaje kuvamo ikitwaga Tour de l’ Est, aho abasiganwaga bavaga i Kibungo bakajya ku Rusumo bakagaruka i Kibungo mu mujyi.

Umunsi ukurikiyeho bagahaguruka i Kibungo bakajya i Nyagatare bakagaruka i Kibungo.

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda ryakomeje ritegura amarushanwa hirya no hino mu gihugu. Haje gukurikiraho isiganwa ryitwaga Ascension des Milles Collines, aho abasiganwa bahagurukaga i Kigali bakerekeza i Butare, umunsi ukurikiyeho bakerekeza ku Kanyaru bagaruka bagahagarara i Nyanza, ku munsi wa gatatu bakava i Nyanza berekeza i Kigali rigahita rirangira.
Mu Rwanda hakomeje gutegurwa amarushanwa menshi. Amagare arakundwa cyane yaba ku banyarwanda bakinaga uwo mukino ndetse n’ abawurebaga.

Mu 1987 u Rwanda rwitabiriye imikino y’ Afurika yabereye muri Kenya, byaje gutuma abayobozi b’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare bagira igitekerezo cyo gukoresha isiganwa rinini nyuma yaho abakinnyi bari bamaze kumenyera gusiganwa ahantu harehare. Umwaka wa 1988 nibwo habaye irushanwa rya mbere, aho Abasiganwe bazengurutse igihugu cyose mu byiciro bitandukanye, maze iryo siganwa baryita Tour du Rwanda.

Tour du Rwanda ya mbere yatangiye mu mwaka wa 1988,yitabirirwa n’ abakinnyi bakiniraga mu Rwanda mu makipe atandukanye harimo ikipe ya Rwamagana, ikipe ya Huye, ikipe ya Ruhengeri, ikipe ya Cine El may, aho buri kipe yabaga igizwe n’abakinnyi 6.

Icyaranze iyi Tour du Rwanda ni uko abakinnyi bayikinnye batashoboye kurangiza uduce uko twabaga duteganyijwe aho bagarukiraga mu nzira kubera umunaniro.
Tour du Rwanda yakurikiyeho mu 1989, niyo ya mbere yitabiriwe n’ amakipe yari aturutse mu bihugu byo mu karere k’ Afurika y’ iburasirazuba aho ibihugu nka Kenya, Uganda, Burundi, Tanzaniya n’ icyahoze ari Zaïre byitabiriye iri rushanwa buri kipe ifite abakinnyi 6.

Tour du Rwanda ya 1990 yarabaye ariko ibangamirwa bikomeye n’umutakano muke warangwaga mu bice bitandukanye by’igihugu aho hari aho abakinnyi batashoboye kugera kubera ko aribwo urugamba rwo kubohoza igihugu rwari rutangiye.
Guhera muri uyu mwaka wa 1990, Tour du Rwanda yaje guhagarara kubera intambara yari imaze kugera mu gihugu hose ndetse na jenoside yakorewe abatutsi, yongera gusubukurwa mu mwaka 2001.

FERWACY yongeye kugarura Tour du Rwanda mu mwaka wa 2001 maze nkuko bisanzwe yitabirwa n’abakinnyi bo mu Rwanda ndetse n’abatuye muri aka karere, aho kuva 2002 kugeza 2005 Ruhumuriza Abraham ariryo zina ryavugwaga na buri wese dore ko yari yarigaruriye iri rushanwa aho yaritwaye imyaka 4 yikurikiranya.
Tour du Rwanda ya 2008 niyo yabaye iya nyuma itari mpuzamahanga kuko nyuma y’ayo Bayingana Aimable na komite ye bafashe icyemezo cyo gusaba ko Tour du Rwanda yashyirwa ku ngengabibe y’amarushanwa mpuzamahanga icyifuzo cyahise cyemerwa n’ishyirahamwe ry’ umukino wo gusiganwa ku magare kw’Isi UCI (Union Cycliste International).

Adrien Niyonshuti niwe wegukanye Tour du Rwanda ya nyuma itari mpuzamahanga aho yakurikiwe na Byukusenge Nathan.

Tour du Rwanda ya mbere yakinwe ari mpuzamahanga yakinwe 2009 yitabirwa n’ amakipe atandukanye yo ku mugabane wa Afurika,ayo ku mugabane w’ i Burayi n’ayo muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika.

Adil jelloul ukomoka muri maroc niwe wegukannye iri rushanwa aho yakurikiwe na mugenzi we bakinanaga mu ikipe ya Maroc Saadoune Abdelaati mu gihe Adrien Niyonshuti yabaye uwa 3.

Abamaze kwegukana Tour du Rwanda kuva yaba mpuzamahanga 2009

2009: Adil Jelloul (Morocco national team)
2010: Daniel Teklehaimanot (Eritrea national team)
2011: Kiel Reijnen (Team Type 1–Sanofi, USA)
2012: Darren Lill (South Africa national team)
2013: Dylan Girdlestone (South Africa national team)
2014: Valens Ndayisenga (Team Rwanda – Karisimbi)
2015: Jean Bosco Nsengimana (Team Rwanda-Karisimbi)
2016: Valens Ndayisenga (Dimension Data)
2017 :???

Tumwe mu dushya twaranze Tour du Rwanda kuva yaba mpuzamahanga 2009:
1.Batandatu mu bakinnyi bakinnye Tour du Rwanda bitabiriye Tour de France
2.Gasore hategeka niwe umaze kwitabira Tour du Rwanda zose kuva yaba mpuzamahanga 2009 ndetse n’uyu mwaka azayitabira.

3.Eritrea niyo imaze gutwara uduce (etapes) twinshi muri Tour du Rwanda (17) aho ikurikiwe n’u Rwanda na 13.

4.Kuva 2009, buri gihe umukinnyi wa kabiri yabaga akomoka mu gihugu cyangwa mu ikipe imwe n’uwayegukanye. Mu 2009 yatwawe na Jelloul Adil akurikiwe na Saadoune Abdelati bakiniraga muri Maroc, 2010 yegukanwa na Teklehaimanot Daniel akurikiwe na Berhane Natnael bo muri Eritrea, 2011 yari Reijnen Kiel akurikiwe na Rosskopf Joey bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri 2012 Umunya- Afurika y’Epfo, Lill Darren na mugenzi we Girdlestone Dylan nibo batsinze, mu 2013 Girdlestone Dylan na Meintjes Louis bo muri Afurika y’Epfo, mu 2014 yari Ndayisenga Valens akurikiwe na Nsengimana Jean Bosco,2015 ni Nsengimana Jean Bosco akurikiwe na Areruya Joseph b’Abanyarwanda, mu gihe mu mwaka ushize wa 2016 yegukanwe na Valens Ndayisenga akurikiwe na Eyob Metkel bakinanaga muri Dimension Data.

5.Ndayisenga Valens niwe wenyine umaze gutwara Tour du Rwanda inshuro ebyiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa