skol
fortebet

Menya ibintu bine byafashije Rayon sports gutwara igikombe cya shampiyona y’ uyu mwaka hakiri kare

Yanditswe: Saturday 20, May 2017

Sponsored Ad

Magingo aya ikipe ya Rayon Sports yamaze kwizera mu buryo budashikikanywaho ko igikombe cya shampiyona y’ u Rwanda uyu mwaka ari icyayo. Dore ibintu bine byafashije Rayon Sports kuba igiye gutwara iki gikombe.
1.Abakinnyi bakomeye kandi bamenyeranye
Kuba ikipe ya Rayon Sports yarashoboye kugumana abakinnyi benshi mubo yari ifite ubwo yatwaraga igikombe cy’amahoro ni imwe mu mpamvu zikomeye zatumye iyi kipe izwi nka gikundiro ibasha gutwara igikombe shampiyona y’uyu mwaka itararangira.
Nubwo (...)

Sponsored Ad

Magingo aya ikipe ya Rayon Sports yamaze kwizera mu buryo budashikikanywaho ko igikombe cya shampiyona y’ u Rwanda uyu mwaka ari icyayo. Dore ibintu bine byafashije Rayon Sports kuba igiye gutwara iki gikombe.

1.Abakinnyi bakomeye kandi bamenyeranye

Kuba ikipe ya Rayon Sports yarashoboye kugumana abakinnyi benshi mubo yari ifite ubwo yatwaraga igikombe cy’amahoro ni imwe mu mpamvu zikomeye zatumye iyi kipe izwi nka gikundiro ibasha gutwara igikombe shampiyona y’uyu mwaka itararangira.

Nubwo ikipe ya Rayon sports yatakaje abasore bakomeye nka kizigenza Ismaila Diara,Davis Kasirye na Myugariro Tubane James iyi kipe yagumanye abasore bayo bakiri bato nka Nshuti Dominique Savio,Manishimwe Djabel na Muhire Kevin bari bamaze umwaka umwe bavuye mu ikipe y’ Isonga ndetse n’abandi bakinnyi bakomeye nka Kwizera Pierrot wabaye umukinnyi witwaye neza mu mwaka ushize wa shampiyona.

2.Gusubira inyuma kw’amakipe bari bahanganye

Ugereranyije n’indi myaka ishize ikipe ya APR FC yabaga ihabwa amahirwe yo gutwara igikombe kugeza mu mikino ya nyuma gusa uyu mwaka kunganya cyane n’amakipe atandukanye byatumye iyi kipe y’ingabo z’igihugu yisanga itakiri mu irushanwa aho yasigaye irushwa na Rayon Sports amanota 11 yose.
Uretse APR FC andi makipe akomeye nka Police FC,AS Kigali na Mukura ntizashoboye guhangamura Rayon Sports maze irazanikira karahava.

3.Ubuyobozi bwa Rayon sports bwikubise agashyi

Ugereranyije n’imyaka ishize imwe mu mpamvu ikomeye yatumaga iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda ibura amahirwe yo gutwara igikombe harimo ibibazo byo kudahemba abakinnyi ndetse no kugira ibirarane byinshi.
Nubwo uyu mwaka bitabuze kuvugwa no kuba ubuyobozi bw’iyi kipe bwagerageje guhangana n’iki kibazo bituma abakinnyi batahiriza umugozi umwe none bibagejeje aho igikombe cya shampiyona bagikozaho imitwe y’ intoki. Tubibutse ko bizaba ari ku nshuro ya 8 Rayon sports itwara iki gikombe.

4.Umutoza umenyereye ikipe

Kuba umutoza Masudi Djuma yarakinnye muri Rayon sports ndetse akaba yari amaze umwaka muri iyi kipe byatumye ashobora gufasha iyi kipe ndetse ayihesha igikombe cy’uyu mwaka.

Abatoza benshi bagiye banyura muri iyi kipe ntabwo bashoboraga guhangana n’igitutu gikomeye cy’iyi kipe gusa uyu Murundi yabashije guhuza abakinnyi n’ubuyobozi none birangiye bagiye gutwara igikombe cya shampiyona.

Iki giitekerezo cyanditswe na Remy Dusingizimana

Ibitekerezo

  • All right.

    Apr izakomera amashyi rayon sport nkikipe yubaha izindi but izatsinda:APR 5-1RAYON SPORT Kuko Muhadjiri yagarutse oweeeeee,oweeeeeeee!

    Nkurikije ubu busesenguzi, RS igumanye nanone aba bakinnyi hamwe n’umutoza, umwaka utaha yakongera ikakisubiza.

    Nkurikije ubu busesenguzi, RS igumanye nanone aba bakinnyi hamwe n’umutoza, umwaka utaha yakongera ikakisubiza.

    Haaaa! Gutsinda 5 byo ntibishoboka ahubwo n’umwanya wa 2 ititwaye neza yawubura kuko gutsinda mbona byarayihishe. Muhadjiri se niwe bari barabuze Kare kose?Reka tubitege amaso!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa