skol
fortebet

Messi agiye gutuma Barcelona igurisha kimwe mu byo itunze kugira ngo imusinyishe amasezerano

Yanditswe: Thursday 12, Oct 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya FC Barcelona yamaze gutangaza ko igiye kugurisha izina rya stade yayo Camp Nou imyaka 25 iri imbere kugira ngo ibashe kubona amafaranga ahagije yatuma babasha kwishyura Lionel Messi agahimbazamusyi ka Miliyoni 80 z’amapawundi bityo abasinyire amasezerano mashya.
Uyu musore utarasinya amasezerano akomeje gushyira ikipe ya FC Barcelona ku gitutu gikomeye kuko ubuyobozi bwayo butinya ko bwamutakaza nkuko byagenze kuri Neymar Junior werekeje muri PSG aguzwe akayabo ka miliyoni 222 (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya FC Barcelona yamaze gutangaza ko igiye kugurisha izina rya stade yayo Camp Nou imyaka 25 iri imbere kugira ngo ibashe kubona amafaranga ahagije yatuma babasha kwishyura Lionel Messi agahimbazamusyi ka Miliyoni 80 z’amapawundi bityo abasinyire amasezerano mashya.

Uyu musore utarasinya amasezerano akomeje gushyira ikipe ya FC Barcelona ku gitutu gikomeye kuko ubuyobozi bwayo butinya ko bwamutakaza nkuko byagenze kuri Neymar Junior werekeje muri PSG aguzwe akayabo ka miliyoni 222 z’amayero.

Kuba FC Barcelona yifuza guha agahimbazamusyi kangana gutya Messi, n’ikimenyetso kigaragaza ko bahungabanijwe n’igenda rya Neymar kuko biravugwa ko ikipe ya Manchester City yiteguye gushora miliyoni 357 z’amapawundi mu mpeshyi y’umwaka utaha kuri uyu kizigenza w’imyaka 30 umaze gutsinda Hat trick 44.

Lionel Messi yakomeje kugora ikipe ya FC Barcelona cyane kuko imucungiraho ndetse bamwe bemeza ko ari nk’ikirango cy’iyi kipe yo mu mugi wa Catalunya ndetse biravugwa ko nasinya amasezerano azajya ahembwa ibihumbi 500 by’amapawundi ku cyumweru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa