skol
fortebet

Messi n’umufasha we bibarutse umwana wa Gatatu

Yanditswe: Saturday 10, Mar 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya FC Barcelona n’umufasha we Antonella Roccuzzo bamaze kwibaruka umwana wa 3 w’umuhungu mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu byatumye uyu mugabo yikura mu bakinnyi bagomba guhura na Malaga ku I saa 21h45 z’uyu mugoroba.
Uyu mugabo w’imyaka 30 ukinira ikipe ya FC Barcelona,yatangaje ko yishimiye uyu mwana yise Ciro ndetse ashimira Imana ko yabahaye umwana wa 3 aboneraho gutangaza ko we na mama we bameze neza.
Nyuma y’uko Messi yikuye mu ikipe yerekeza ku kibuga cya (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya FC Barcelona n’umufasha we Antonella Roccuzzo bamaze kwibaruka umwana wa 3 w’umuhungu mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu byatumye uyu mugabo yikura mu bakinnyi bagomba guhura na Malaga ku I saa 21h45 z’uyu mugoroba.

Uyu mugabo w’imyaka 30 ukinira ikipe ya FC Barcelona,yatangaje ko yishimiye uyu mwana yise Ciro ndetse ashimira Imana ko yabahaye umwana wa 3 aboneraho gutangaza ko we na mama we bameze neza.

Nyuma y’uko Messi yikuye mu ikipe yerekeza ku kibuga cya Malaga,yahise asimburwa na myugariro w’umunya Colombia witwa Yerry Mina wageze muri iyi kipe mu kwezi kwa mbere.

Uyu niwo mukino wa mbere Messi asibye muri La Liga uyu mwaka,cyane ko mu mikino 5 aheruka gukina yatsinze ibitego 5 ndetse atanga imipira 2 ivamo ibitego,aho amaze gutsinda ibitego 32 ndetse atanga imipira ivamo ibitego igera kuri 16.

FC Barcelona itaratsindwa na rimwe muri La Liga iri kwitegura guhura na Chelsea mu mukino wa 1/16 wa UEFA Champions League uzaba kuwa Gatatu w’icyumweru gitaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa