skol
fortebet

Messi na bagenzi be bataye ibaba ku mukino wabo wa mbere mu gikombe cy’isi

Yanditswe: Saturday 16, Jun 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Argentina ntiyahiriwe n’umukino wayo wa mbere w ’itsinda D mu gikombe cy’isi wayihuje na Iceland, kuko inganyije igitego 1-1 ,Lionel Messi agahusha penaliti.

Sponsored Ad

Muri uyu mukino wabereye kuri stade ya Spartak I Moscow,ikipe ya Argentina yagerageje ibishoboka byose ndetse irusha ku buryo bukomeye Iceland, ariko ubwugarizi bwayo bugora Messi na bagenzi be.

Argentina niyo yafunguye amazamu ku munota wa 19 ku gitego cyatsinzwe na Sergio Aguero ku ishoti rikomeye yateye umunyezamu wa Iceland ntiyawukuramo cyane ko yawutereye mu rubuga rw’amahina amaze gucenga ba myugariro ba Iceland.

Iceland yakinaga yugarira yahise isatira bikomeye Argentina ndetse imena ubwugarizi bwayo budakomeye na mba,rutahizamu Finnbogasson yishyurira Iceland nyuma y’umupira ukomeye umunyezamu Caballero yakuyemo hakabura umufasha.
Igiv=ce cya mbere cyarangiye ari igitego 1-1 ariko Argentina iri ku rwego rwo hejuru ndetse yotsa igitutu gikomeye izamu rya Iceland.

Mu gice cya kabiri Argentina yaje yakaniye icurika ikibuga ku buryo bukomeye,irasatira karahava ariko ubwugarizi bwa Iceland bubabera ibamba kuko busa n’ubumaranye igihe.

Argentina yabonye penaliti ku munota wa 64 ubwo Hoerdur Magnusson yasunikaga myugariro Maximiliano Meza wa Argentina,Lionel Messi ayiteye umunyezamu Hannes Thor Halldorsson wa Iceland awukuramo.

Argentina yakomeje kotsa igitutu Iceland ndetse guhererekanya umupira igera kuri 72,umutoza Sampaoli yinjizamo ba Huguain ariko biranga biba iby’ubusa,birangira amakipe yombi agabanye amanota.








Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa