Kigali

Messi na Cristiano Ronaldo baciye ibintu kubera ikirori bagiye guhuriramo

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 December 2018 Yasuwe: 2910

Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bamaze gusaba amatike yo kwitabira umukino w’abakeba 2 bo muri Argentina,Boca Juniors na River Plate,uzakinirwa ku kibuga cya Santiago Bernabeu ku cyumweru.

Nyuma y’aho abafana ba River Plate bateze bisi yari irimo abakinnyi ba Boca Juniors bagiye ku mukino, bakabatera amabuye ndetse bagakomeretsa abakinnyi byatumye uyu mukino usubikwa, wamaze kwimurirwa ku kibuga cya Santiago Bernabeu.

Messi yamaze kwandikira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Argentina AFA abasaba itike yo kwinjira muri uyu mukino ndetse na Cristiano Ronaldo yasabye ubuyobozi bwa Real Madrid kumushakira itike yo kureba uyu mukino w’abakeba.

Ibyamamare bitandukanye birimo abatoza n’abakinnyi barenga 100 ku mugabane w’I Burayi, birifuza kureba uyu mukino ndetse amatike yatangiye kubura kubera abifuza kureba uyu mukino wa River Plate na Boca Juniors.

Ikinyamakuru AS cyatangaje ko Messi na Ronaldo bazicara ku ntebe zegeranye kuri uyu mukino w’abakeba bazaba bahatanira igikombe cya Copa Libertadores.

Messi azabasha kwitabira uyu mukino uzaba ku Cyumweru cyane ko ikipe ye ya FC Barcelona izaba yakinnye ku wa Gatandatu na Espagnol mu gihe Juventus ya Cristiano Ronaldo izakina ku wa Gatanu na Inter Milan.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Valens Ndayisenga nta cyizere afitiye abanyarwanda muri Tour du Rwanda...

Ndayisenga Valens ufite agahigo ko kuba ariwe munyarwanda wenyine watwaye...
22 February 2019 Yasuwe: 410 0

Mukura VS yahembye ibirarane by’amezi 4 mbere yo guhura na Rayon...

Abakinnyi ba Mukura VS bari mu byishimo bikomeye byo kuba bahembwe...
22 February 2019 Yasuwe: 613 0

Reba umwana ufite agahigo ko kuba ariwe wiruka cyane ku isi ushobora no...

Rudolph Ingram Junior w’imyaka irindwi y’amavuko ufite akabyiniriro ka Blaze,...
21 February 2019 Yasuwe: 3093 0

Muzehe Mudeyi Modeste umubyeyi wa Muvara Valens wamenyekanye cyane mu ikipe...

Inkuru y’akababaro imaze kujya ahagaragara ivuga ko Muzehe Mudeyi Modeste...
21 February 2019 Yasuwe: 3735 0

Usengimana Faustin kuri ubu utari ufite ikipe yagaragaye mu myitozo ya...

Umukinnyi ukina mu mutima w’aba myugariro Faustin Usengimana kuri ubu...
21 February 2019 Yasuwe: 4266 0

Antonio Rudiger yatangaje ko abakinnyi barambiwe umutoza Maurizio...

Myugariro wa Chelsea Antonio Rudiger yatangaje ko abakinnyi barambiwe...
21 February 2019 Yasuwe: 2366 0