skol
fortebet

Messi na Cristiano Ronaldo basuzuguye bikomeye FIFA

Yanditswe: Monday 24, Sep 2018

Sponsored Ad

Ba rutahizamu bamaze imyaka 10 bayoboye isi Cristiano Ronaldo na Lionel Messi batangaje ko batari bwitabire ibirori ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ryateguye byo guhemba umukinnyi wahize abandi ku isi kubera ko bazi ko iki gihembo kirahabwa Luka Modric.

Sponsored Ad

Aba bagabo bari bamaze iminsi bemeza ko bazitabira uyu muhango,bisubiyeho ku munota wa nyuma ndetse bose bafatira uyu mwanzuro rimwe cyane ko bizwi neza ko umunya Croatia Luka Modric arubika ubwami bwabo bwari bumaze imyaka 10.

Aba bagabo bombi bananiwe kwigaragaza mu gikombe cy’isi biha amahirwe menshi Modric wabashije kugeza Croatia ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cyabereye mu Burusiya, nubwo batsinzwe n’Ubufaransa ibitego 4-2.

Umuhango wo gutanga ibihembo bya FIFA mu byiciro bitandukanye uteganyijwe uyu munsi mu mujyi wa London,muri sale nini y’ahitwa Southbank Centre yakira abantu ibihumbi 2500 aho abatumiwe barasusurutswa na Orchestre y’I London yitwa Philharmonic.

Umukinnyi wa mbere ku isi agomba gutorwa mu bakinnyi 3 barimo Luka Modric, Ronaldo na Mohamed Salah.


Messi na Ronaldo banze kwitabira ubutumire bwa FIFA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa