skol
fortebet

Messi niwe uzapanga ikipe izahura na Nigeria nyuma yo guhagarika Sampaoli

Yanditswe: Sunday 24, Jun 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Argentina iri kuvugwamo umwuka mubi watumye abakinnyi ba Argentina bahagarika umutoza wabo Jorge Sampaoli ndetse Messi na bagenzi be bake ari bo bazabazapanga ikipe igomba guhura na Nigeria.

Sponsored Ad

Nyuma yo kutitwara mu mikino 2 yo mu itsinda D abakinnyi ba Argentina babwiye perezida w’ishyirahamwe rya ruhago muri Argentina AFA witwa Jorge Burruchaga ko bifuza kwitoranyiriza abakinnyi 11 bagomba gukina umukino wa Nigeria aho kuba umutoza Sampaoli arabibemerera.

Sampaoli yambuwe inshingano n’abakinnyi

Mu mukino wo gupfa no gukira bafitanye na Nigeria ku wa Kabiri,byitezwe ko ikipe izapangwa na Lionel Messi afatanyije na Mascherano na Kun Aguero n’abandi bake kugira ngo babashe kubona amanota 3.

Abakinnyi babwiye Sampaoli ko azahitamo kubatoza cyangwa akabireka nyuma yo kumwambura inshingano ze bakazigabanya ubwabo.

Argentina ishaka kubona umwanya wa 2 kugira ngo igere mu mikino ya 1/16 cy’irangiza, irasabwa gutsinda Nigeria ibitego byinshi ndetse bakagira amahirwe Iceland ntitsinde Croatia mu mikino ya nyuma yo mu itsinda ryabo rya D.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa