skol
fortebet

Messi yahishuye amarangamutima ye ku makuru yo kwerekeza muri Real Madrid kwa Neymar

Yanditswe: Wednesday 16, May 2018

Sponsored Ad

Kabuhariwe Lionel Messi yatangaje ko Neymar aramutse yerekeje mu ikipe ya Real Madrid byaba ari akaga gakomeye kuri FC Barcelona,kuko bitaborohera guhangana nayo kubera ubuhanga bw’uyu musore.

Sponsored Ad

Lionel Messi yatangarije televiziyo yitwa TyC Sports y’iwabo muri Argentina ko Neymar ari umukinnyi ukomeye ndetse ubuhanga afite muri ruhago bwiyongereye ku bw’abandi bakinnyi ba Real Madrid byagorana kuyigaranzura.

Messi ntiyifuza kubona Neymar muri Real Madrid

Yagize ati “Byaba biteye ubwoba kubera icyo Neymar asobanuye kuri FC Barcelona,yatwaye buri kimwe hano niyo mpamvu byaba ari agahinda kuri twe.Byaba biteye ubwoba kuri buri mukinnyi wa FC Barcelona kuko Real Madrid yaba igiye gukomera cyane kurusha uko imeze ubu.”

Messi yabwiye iyi televiziyo ko buri gihe ahora asaba Neymar kugaruka muri FC Barcelona yavuyemo umwaka ushize mu buryo butunguranye ndetse azakomeza kumwinginga kugira ngo aterekeza muri mukeba.

Messi yatangaje ko ikipe ya Brazil Neymar akinira ayiha amahirwe yo kwegukana igikombe cy’isi yon a Espagne n’Ubudage gusa we na bagenzi be barahiriye gukora ibishoboka byose bakegukana iki gikombe kigiye kubera mu Burusiya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa