skol
fortebet

Messi yanze ko Barcelona igura Ozil

Yanditswe: Tuesday 05, Sep 2017

Sponsored Ad

Umukinnyi Lionel Messi ukinira ikipe ya FC Barcelona yabujije ubuyobozi bw’ikipe ye kugura abakinnyi 2 bakomeye barimo umusore Mesut Ozil ukinira Arsenal na Iñigo Martínez wa Real Sociedad ku munsi wa nyuma w’isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi.
Mesut Ozil wakuwe amata ku munwa na Messi
Uyu musore Messi yanze ko Barcelona igura aba bakinnyi avuga ko batari ku rwego rwa Barcelona ndetse yemeza ko iyi kipe yo mu mugi wa Catalunya itabakeneye.
Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Don Balon (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Lionel Messi ukinira ikipe ya FC Barcelona yabujije ubuyobozi bw’ikipe ye kugura abakinnyi 2 bakomeye barimo umusore Mesut Ozil ukinira Arsenal na Iñigo Martínez wa Real Sociedad ku munsi wa nyuma w’isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi.


Mesut Ozil wakuwe amata ku munwa na Messi

Uyu musore Messi yanze ko Barcelona igura aba bakinnyi avuga ko batari ku rwego rwa Barcelona ndetse yemeza ko iyi kipe yo mu mugi wa Catalunya itabakeneye.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Don Balon cyo muri Espagne abitangaza uyu musore yababajwe bikomeye no kuba ikipe ye itaraguze abakinnyi yifuzaga nka Angel Di Maria ,Paulo Dybala na Philippe Coutinho.

Inigo Martinez ukinira Real Sociedad

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko abayobozi ba Barcelona bari batangiye gutegura amafaranga yo gutanga kuri ababakinnyi gusa baza gukomwa mu nkokora n’uyu munya Argentina utarongera amasezerano muri Barcelona.

Ibitekerezo

  • Barebe ukuntu baguyayaguya mess yongere amasezerano ntakindi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa