Kigali

Messi yanze kuripfana yibutsa abo muri Real Madrid agaciro ka Cristiano Ronaldo

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 4 June 2019 Yasuwe: 4161

Rutahizamu kabuhariwe Lionel Messi yongeye kwibutsa abayobozi n’abakunzi ba Real madrid ko Cristiano Ronaldo yari rudasumbwa mu ikipe yabo ndetse ko buri wese muri La Liga amukumbuye cyane.

Lionel Messi wemera Cristiano Ronaldo cyane bitewe n’ukuntu akunda kumuvuga ibigwi,yavuze ko nubwo yigeze gutangaza ko Real Madrid izagorwa no gukina itamufite benshi bakarakara,ibyo yavuze ari ukuri kwagaragariye buri wese.

Yagize ati “Nibyo rwose nkumbuye Ronaldo kuko yatumaga Real Madrid ikomera cyane.Navuze ko abo muri Real Madrid bazabona ingaruka zo kumurekura,bamwe muri bo bararakara ariko ibyo navugaga byari ukuri.Nkuko byagendekera indi kipe yose,kubura Ronaldo byayigora cyane.

Abantu benshi barandakariye ko nabivuze ariko kwari ukuri kuzima.Umukinnyi wabatsindiraga ibitego 50 buri mwaka yariwe shingiro ryo gutwara ibikombe kwabo.Buri wese muri La Liga aramukumbuye.Iyo dufite shampiyona irimo abakinnyi bakomeye bituma guhangana kwiyongera kandi twese tukazamura urwego.”

Muri iki kiganiro Messi yahaye Fox Sport Argentina ntiyeruye ngo avuge ko uyu mwaka Real Madrid yari hasi,ariko yemeje ko urwego rwa La Liga rwamanutse kubera kugenda k’uyu mugabo usanzwe ari imashini y’ibitego.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Migi yerekeje mu ikipe yamuguze y’i Dar Es Salaam iteganya gucakirana na As...

Mugiraneza Jean Baptiste [Migi], wahoze ari kapiteni wa APR FC, yerekeje...
23 July 2019 Yasuwe: 902 0

Reba uburanga bw’inkumi yasezeranye na Rusheshagoga Michel kumubera...

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Nyakanga 2019, ni bwo Rusheshangoga Michel...
23 July 2019 Yasuwe: 2538 0

Kirasa Alain yamaze kugirwa umutoza wungirije wa Rayon Sports

Umutoza Kirasa Alain wari umaze igihe atoza ikipe ya Kiyovu Sports yamaze...
23 July 2019 Yasuwe: 1951 0

Ulimwengu yavuze ku makuru avuga ko agiye kwerekeza mu ikipe ya APR...

Bimaze iminsi bivugwa ko APR FC ikataje mu rugamba rwo gushaka rutahizamu...
23 July 2019 Yasuwe: 3132 2

Zidane yatangaje ukuntu Gareth Bale aherutse kumusuzugura

Umutoza wa Real Madrid,Zinedine Zidane yatangaje ko umunya Wales Gareth...
23 July 2019 Yasuwe: 2426 0

Ikarita y’itora ntabwo izongera gukenerwa mu matora ari imbere mu...

Abadepite baraye batoye itegeko ngenga rigenga amatora,ryavanyeho ikarita...
23 July 2019 Yasuwe: 888 0