skol
fortebet

Messi yatangaje abakinnyi 3 bashobora kuzatwara Ballon d’Or

Yanditswe: Tuesday 28, Nov 2017

Sponsored Ad

• Messi yatangaje ko Neymar Jr,Mbappe na Suarez bashobora kuzatwara Ballon d’or
• Messi yavuze ko aba basore bashobora guhagarika ubudahangarwa bwe na Ronaldo
• Messi yababajwe n’igenda rya Neymar

Sponsored Ad

Umukinnyi Lionel Messi ukinira ikipe ya FC Barcelona yatangaje ko nubwo we na Cristiano Ronaldo bamaze imyaka 10 batwara igihembo cya Ballon d’or,bashobora kuzacyamburwa n’umwe mu basore 3 barimo Neymar,Kylian Mbappe na Luis Suarez.


Uyu mugabo uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri La Liga,yatangarije Marca kuwa Gatandatu ko abona aba basore 3 bameze neza kandi abona bafite amahirwe yo kuzegukana Ballon d’Or.

Ygize ati “Uyu munsi hari abakinnyi benshi bashobora gutwara Ballon d’or.Mu minsi ishize,yari njyewe na Ronaldo,ariko hari abasore bakomeye nka Neymar,Kylian Mbappe na Luis Suarez bashobora kwegukana iki gihembo."

Uyu mugabo yatangaje ko kuba ikipe ya FC Barcelona yaratakaje Neymar uyu mwaka, byagabanyije ubukana bw’ubusatirizi bwayo ndetse avuga ko iyi kipe yo muri Espagne ikwiye guhindura ubusatirizi bwayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa