skol
fortebet

Messi yatangaje igitego cyamushimishije kurusha ibindi mu byo yatsinze

Yanditswe: Monday 11, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Kabuhariwe Lionel Messi ukinira ikipe ya FC Barcelona n’ikipe y’igihugu ya Argentina yatangaje ko igitego yatsinze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League bahuye na Manchester United mu mwaka wa 2009 aricyo yakunze kurusha ibindi

Sponsored Ad

Messi umaze gutwara Ballon d’Or 5 yavuze ko mu bitego birenga 500 amaze gutsinda kuva yatangira umupira w’amaguru,igitego yatsinze Manchester United mu mwaka wa 2009 n’umutwe,aricyo yakunze kurusha ibindi gusa avuga ko atita ku bwiza bw’ibitego atsinda ahubwo akunda ibitego bifasha amakipe akinira kwitwara neza.

iki gitego cyaramushimishije akuramo urukweto

Yagize ati “Sinkundira igitego ubwiza bwacyo ahubwo nkundira igitego akamaro kacyo.igitego cyiza natsinze kurusha ibindi,nicyo natsinze Manchester United ku mukino wa nyuma ku mutwe.Natsinze ibitego byinshi ariko igitego cyiza n’igifite akamaro n’ubusobanuro.”

Iki gitego Messi yatsindiye I Roma mu mwaka wa 2009 ku mupira yahawe na Xavi,cyari icya kabiri mu mukino dore ko Samuel Eto’o yari yafunguye amazamu,uyu amwunganira ku munota wa 70 byatumye FC Barcelona itwara UEFA Champions League ya 3 mu mateka yayo.

Messi ari kumwe na bagenzi be mu ikipe ya Argentina yitegura igikombe cy’isi kibura iminsi 3 kigatangira mu Burusiya,aho baherereye mu itsinda Group D hamwe na Nigeria, Croatia na Iceland.Umukino wa mbere bazawukina ku wa Gatandatu na Iceland kuri stade ya Spartak Stadium mu mujyi wa Moscow.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa