Messi yatangaje ikipe atifuza kuzahura nayo mu gikombe cy’isi
Yanditswe: Thursday 09, Nov 2017
• Messi yatangaje ko atifuza kuzahura na Espagne mu gikombe cy’isi
• Messi yavuze ko Espagne,Ubudage,Brazil n’ubufaransa ariyo makipe aha amahirwe yo kwegukana igikombe cy’isi
Umukinnyi Lionel Messi ukinira ikipe ya FC Barcelona ndetse n’igihugu cya Argentina yatangaje ko mu makipe atifuza guhura nayo ikipe ya Espagne iza ku isonga kubera uburyo iri gukina muri iyi minsi.
Messi ntiyifuza kuzahura na Espagne mu Burusiya
Uyu rutahizamu wa mbere ku isi yatangaje ko inzozi ze ari ugutwara igikombe cy’isi gusa abona bitamwororhera aramutse ahuye n’ikipe ya Espagne kuko ngo aterwa ubwoba ni umukino bakina.
Messi yavuze ko Brazil iri mu makipe aha amahirwe yo kwegukana igikombe cy’isi
Uyu musore wafashije Argentina kujya mu gikombe cy’isi nyuma y’aho yari mu mazi abira,yavuze ko amakipe abona ashobora kuvamo itwara igikombe cy’isi ari Espagne,Ubudage,Brazil n’ubufaransa gusa we agaha amahirwe menshi Espagne.
Ikipe y’igihugu y’Ubudage yahaye amahirwe na Messi yo kwisubiza igikombe cy’isi
Yagize ati “Ndifuza kutazahura na Espagne kubera uburyo bakina.Espagne izaba ari imwe mu makipe akomeye cyane.Amakipe mpa amahirwe n’Ubudage ,Brazil,Espagne n’Ubufaransa kuko bameze neza muri iyi minsi.
Abajijwe niba yumva azakina igikombe cy’isi cya 2022 cyo muri Qatar,Messi yavuze ko icyo areba ari igikombe cy’isi cyo mu Burusiya ibindi akazabireba nyuma.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *