skol
fortebet

Messi ntateze kuba inshuti ya Cristiano Ronaldo

Yanditswe: Monday 27, Nov 2017

Sponsored Ad

• Messi yatangaje ko nta bushuti yigeze agirana na Ronaldo nta nubwo ateganya
• Messi yavuze ko nta handi hantu ahurira na Ronaldo uretse mu mihango yo guhemba abakinnyi bitwaye neza

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya FC Barcelona Lionel Messi yatangaje ko atazigera aba inshuti ya Cristiano Ronaldo kuko nta biganiro bagirana ndetse nta handi hantu barahurira uretse bagiye kwitabira imihango yo guhabwa ibihembo baba bahatanyemo.

Mu kiganiro uyu rutahizamu wa mbere ku isi yagiranye n’ikinyamakuru Marca cyo muri Espagne, yagitangarije ko kugira ngo abantu babe inshuti bagomba kugira ibibahuza aho we yavuze ko nta kintu na kimwe cyamuhuza n’uyu mugabo bamaze imyaka myinshi bahanganye.

Yagize ati “Sinzi niba dushobora kuzaba inshuti,kuko kugira ngo abantu babe inshuti bagomba kumarana igihe ndetse bagafata umwanya wo kumenyana.Nta bushuti dufitanye,kuko duhura iyo tugiye mu mihango yo gutanga ibihembo by’abakinnyi bitwaye neza, nibwo tubasha kuvugana.”


Lionel Messi na Cristiano bamaze imyaka icumi bahanganira igihembo cy’umukinnyi mwiza ku isi Ballon d’or aho Messi amaze gutwara 5 mu gihe Cristiano Ronaldo afite 4 ndetse afite amahirwe yo kwegukana ikindi uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa