Kigali

Mesut Ozil yagiriye neza umwana w’umushumba ukomoka muri Kenya wagaragaye yambaye umupira yandikishijeho izina rye ikaramu [AMAFOTO]

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 12 March 2019 Yasuwe: 5807

Umukinnyi Mesut Ozil ukinira ikipe ya Arsenal yagiriye neza umwana w’umushumba ukomoka muri Kenya witwa Lawrence wagaragaye yambaye umupira w’umutuku yanditseho izina Ozil na nimero 10 yambara kubera ko amukunda cyane.

Uyu mwana w’umuhungu yafotowe ashoreye inka,yambaye umupira wanditseho izina rya Ozil na nimero 10 yambara muri Arsenal bitera umunyamakuru w’imikino witwa Erick Njiru bahuye kumubaza impamvu yabikoze amubwira ko akunda cyane uyu mukinnyi ukomoka mu Budage.

Uyu mwana yabwiye Njiru ko akunda Mesut ozil cyane ndetse yifuza ko yamufotora akazoherereza amafoto Ozil amumenyesha ko amwemera ndetse yifuza umupira muzima wanditseho izina rye.

Erick Njiru yafotoye uyu mwana arangije ajya kuri Twitter ashyiraho iyi foto ndetse asaba abantu bose ko bamufasha kubimenyesha Ozil.

Ozil akibona iyi foto yarishimye cyane,ahita yoherereza Lawrence n’abana bagenzi be bakinana umupira, imipira yo kwambara ya Arsenal isinyeho n’inkweto zo gukinisha.

Mesut Ozil yagize ati “Ifoto y’umwana wo muri Kenya wafashe umupira we akandikaho izina ryanjye yankoze ku mutima.Reba Lawrence ubu arishimye we n’abavandimwe be.”







Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Simba SC yarahiriye kugura rutahizamu Tuyisenge Jacques ngo akinane na...

Ikipe ya Simba SC yo mu gihugu cya Tanzania,iri mu nkubiri n’andi makipe...
23 March 2019 Yasuwe: 972 0

Perezida Nkurunziza yasuye abakinnyi b’Uburundi abemerera akayabo kugira ngo...

Perezida w’Uburundi Pierre Nkurunziza yasuye abakinnyi b’Uburundi, basigaje...
22 March 2019 Yasuwe: 4167 0

Abatoza babiri Chelsea FC yifuza kuzakuramo usimbura Maurizio Sarri...

Ikipe ya Chelsea yifuzaga guha akazi Zinedine Zidane kugira ngo asimbure...
22 March 2019 Yasuwe: 3472 0

Ikipe ya Vita Club yo muri RD.Congo yashinje Simba SC kuyirogera muri...

Ikipe ya AS Vita Club yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo...
22 March 2019 Yasuwe: 2232 0

Eden Hazard yatangaje umukinnyi yemera ko amurusha impano yo gukina umupira...

Rutahizamu wa Chelsea,Eden Hazard ufatwa nk’umukinnyi wa mbere ufite...
22 March 2019 Yasuwe: 7001 1

Wayne Rooney yibasiye bikomeye ikipe ya Liverpool yitwaje ko afana...

Umukinnyi Wayne Rooney wahoze akinira ikipe ya Manchester United na Everton...
22 March 2019 Yasuwe: 1567 0