skol
fortebet

Mesut Ozil yakoze igikorwa cyababaje abafana ba Arsenal

Yanditswe: Monday 27, Aug 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Mesut Ozil ukina asatira mu ikipe ya Arsenal yatangiye guteza mu ikipe aho ku wa Kane w’icyumweru gishize yabeshye umutoza Emery Unai ko arwaye ndetse yifuza kuvanwa mu bakinnyi bagombaga guhura na Westham,ibintu byababaje abafana.

Sponsored Ad

Nyuma yo kubwirwa n’umutoza Unai Emery ko agiye guhindurirwa umwanya kubera ko atihuta,uyu Mudage yararakaye niko guhita abwira umutoza ko arwaye ndetse yifuza ko yakurwa ku rutonde rw’abakinnyi bagomba guhura na Westham arabimwerera.

Mesut Ozil yatangiye kwitwara nabi

Mesut Ozil uzwiho ubwirasi burenze,yasimbujwe ku mukino wa Chelsea ntiyishima bituma ajya kubaza umutoza impamvu yasimbujwe kandi yari agifite imbaraga,Emery amubwira ko agiye kumuhindurira umwanya kuko atazi kugarira.

Ikinyamakuru The Sun cyavuze ko Mesut Ozil akunze guhimba ko arwaye inshuro nyinshi atishimiye imyanzuro y’umutoza aho iki kinyamakuru cyavuze ko iyi ari inshuro ya 7 abikoze kuva yagera muri Arsenal.

Uyu mukinnyi uhembwa amafaranga menshi kurusha abandi bose muri Arsenal kuko ahembwa ibihumbi 350,yanenzwe na benshi mu bafana kwitwara nabi mu mikino ikomeye aho umushaka ukamubura.

Mesut Ozil yatangiye gushwana n’umutoza Emery

Unai Emery yavuze ko uyu musore yamubwiye ko arwaye ku wa Kane bituma afata umwanzuro wo kumukura ku rutonde rw’abakinnyi bakinnye na Westham bayitsinda ibitego 3-1.

Yagize ati “Naganiriye nawe ku mikinire ye ku mukino wa Chelsea ndetse n’uwa Westham ambwira ko arwaye ndetse atashobora gukora imyitozo no ku wa Gatanu ambwira ko akirwaye.Muganga yambwiye ko byaba byiza tutamukoresheje ku mukino.”

Ku mukino wo ku wa Gatandatu Mesut Ozil yagaragaye muri stade ndetse ari kumwe n’abakinnyi kandi yari yavuze ko arwaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa