skol
fortebet

Mesut Ozil yasabye ikintu gikomeye Arsenal kugira ngo yongere amasezerano

Yanditswe: Wednesday 08, Nov 2017

Sponsored Ad

• Ozil yabwiye Wenger ko ashobora kongera amasezerano muri Arsenal baramutse bamuhaye nimero 10
• Ozil ashobora kudahabwa nimero 10 kuko isanzwe yambarwa na Jack Wilshere
• Ozil azarangiza amasezerano ye mu mpera z’uyu mwaka w’imikino

Sponsored Ad

Umukinnyi Mesut Ozil w’ikipe ya Arsenal uri hafi kurangiza amasezerano ye muri iyi kipe,yasabye ikipe ya Arsenal kumuha nimero 10 niba bashaka ko yongera andi masezerano.

Uyu musore uri mu gatebo kamwe na mugenzi we Alexis Sanchez bakinana,banze kongera amasezerano mashya muri iyi kipe ya Arsenal ndetse ayo bafite azarangirana n’uyu mwaka w’imikino wa 2017-2018.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru The Sun abitangaza,umusore Mesut Ozil yasabye umutoza Arsene Wenger kumuha nimero 10 isanzwe yambarwa na Jack Wilshere ndetse akamwongerera umushahara kugira ngo yongere amasezerano muri Arsenal aho bivugwa ko bidakunze ashobora kuyivamo muri uku kwezi kwa mbere.

Wilshere niwe wambara nimero 10 muri Arsenal

Igituma uyu musore yifuza iyi nimero ni uko imufasha mu bijyanye n’ubucuruzi cyane ko no ku rubuga rwe rwa Instagram akoresha izina rya m 10 Official.

Ozil yambara nimero 10 mu Budage

Mesut Ozil asanzwe yambara nimero 11 muri Arsenal aho yifuza guhindura akajya ku 10 ,aho bishobora kudakunda kuko Jack Wilshere uyambara ari umwe mu bakinnyi bamaze igihe mu ikipe ya Arsenal kandi yayizamukiyemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa