skol
fortebet

Mesut Ozil yatumiye mu bukwe bwe perezida wa Turkey watumye ashwana bikomeye n’Abadage [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 17, Mar 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi w’ikipe ya Arsenal,Mesut Ozil,yatumiye mu bukwe bwe n’umukunzi we Amine Gulse,perezida wa Turkey Tayyip Erdogan uherutse gutuma ashwana n’Abadage benshi bikamuviramo no gusezera mu ikipe y’igihugu.

Sponsored Ad

Mesut Ozil w’imyaka 30,washwanye n’Abadage nyuma yo kwifotoza ari kumwe na perezida wa Turkey,Recep Tayyip Erdogan,yerekanye ko basanzwe ari inshuti magara,amutumira mu bukwe bwe buzaba mu mpeshyi.

Abadage bakimara kubona ifoto ya Ozil ari kumwe na perezida Erdogan, bamukoreye ivangura rikomeye bamwita ko ari umunya Turkia atari Umudage ndetse ko atari akwiriye gukinira ikipe yabo mu gikombe cy’isi 2018,basezerewemo mu buryo bugayitse cyane.

Mu mwaka ushize nibwo Mesut Ozil yanditse ibaruwa isezera mu ikipe y’igihugu y’Ubudage avuga ko abanya Politiki bamututse ibitutsi byinshi ku babyeyi be ndetse umuryango we barawibasira bikomeye.

Mesut n’uyu mukunzi we Amine Gulse bose bafite inkomoko muri Turkey,bakaba bagiye kurushinga nyuma y’igihe bari bamaze bakundana.







Ibitekerezo

  • Mu bintu bidushimisha cyane mu buzima,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,etc...Cyangwa amadini amwe akavuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,intambara,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi,isigaze gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa