Kigali

Mesut Ozil yavuze ikipe yifuza ko bazahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 June 2018 Yasuwe: 2325

Umudage Mesut Ozil ukinira ikipe ya Arsenal mu Bwongereza yatangaje ko yifuza kuzahura n’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cy’uyu mwaka cyane ko abona bayitsinda bitabaye ngombwa ko hitabazwa iminota y’inyongera.

Uyu mudage wari mu ikipe yatwaye igikombe cy’isi mu myaka 4 ishize ubwo cyaberaga muri Brazil yabwiye abanyamakuru ko we na bagenzi be bashaka gukora amateka yo kucyizubiza bagatera ikirenge mu cya Brazil n’Ubutaliyani babikoze,yongeraho ko bahuye n’Ubwongereza ku mukino wa nyuma akazi kakoroha.

Ozil yifuza guhura n’Ubwongereza ku mukino wa nyuma

Yagize ati “Nitwe twatwaye igikombe cy’isi cy’ubushize ndetse twiteguye gukora ibishoboka byose tukacyisubiza uyu mwaka.Kuri njye,inzozi zanjye ni uko twazahura n’Ubwongereza ku mukino wa nyuma,tukabatsinda bitabaye ngombwa ko hitabazwa iminota y’inyongera.”

Ozil ntiyasuzuguye ubushobozi bw’Ubwongereza,nubwo yavuze ko babatsinda byoroshye kuko yavuze ko kuba barabonye itike yo kwitabira iyi mikino bitabagoye,byabafashije kwitegura neza ndetse bishobora gutuma bitwara neza.

Ozil yavuze ko hari amakipe yiyemera ko ashobora gutwara igikombe cy’isi nka Brazil na Argentina gusa we atabura guha amahirwe Ubwongereza,Espagne na Portugal.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Buffon yatangaje benshi kubera amagambo yavuze kuri Cristiano...

Umunyezamu Gianluigi Buffon wa PSG wahoze ari kapiteni wa Juventus mu myaka...
14 August 2018 Yasuwe: 2057 0

Aubameyang yagiriye inama ikomeye umutoza wa Arsenal Unai Emery

Rutahizamu Pierre Emerick Aubameyang ukinira ikipe ya Arsenal yagiriye...
14 August 2018 Yasuwe: 1920 0

Imbwa yagaragaye iri gutabara umwana muto wari ugiye kurohama...

Imbwa yo mu Bufaransa yitwa Matyas yakoze benshi ku mutima nyuma yo...
14 August 2018 Yasuwe: 3700 0

Uhagarariye Modric yatangaje inkuru yatunguye abakunzi ba Real...

Ushinzwe gushakira amakipe Luka Modric witwa Marko Naletilic,yatangaje ko...
14 August 2018 Yasuwe: 1439 0

Mohamed Salah yibasiriwe n’abafana kubera amakosa yagaragaye ari...

Kizigenza wa Liverpool Mohamed Salah yibasiriwe n’abafana kubera amashusho...
14 August 2018 Yasuwe: 1700 0

Willian yatangaje amagambo agaragaza ko yangaga Conte cyane

Umukinnyi Willian ukina aca ku ruhande mu ikipe ya Chelsea yongeye...
13 August 2018 Yasuwe: 1663 0