skol
fortebet

Micheal Sarpong niwe watowe nk’umukinnyi w’umwaka mu ikipe ya Rayon Sports Ulimwengu ahabwa ikindi gihembo

Yanditswe: Thursday 08, Aug 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Micheal Sarpong niwe wahundagajweho amajwi n’abakunzi ba Rayon Sports ahabwa igihembo cya SKOLMG Player of the Year 2019,nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu mwaka wa 2018-2019.

Sponsored Ad

Micheal Sarpong wageze muri Rayon Sports umwaka ushize aturutse muri Dreams FC nuri Ghana,yatowe nk’umukinnyi w’umwaka muri Rayon Sports ahigitse Jules Ulimwengu bari bahanganye cyane,Iradukunda Eric Radu na Kakule Mugheni Fabrice.

Mu mwaka we wa mbere,Micheal Sarpong yatsindiye Rayon Sports ibitego 16 birimo icyo yatsinze APR FC kuri penaliti ku munota wa nyuma w’umukino. Sarpong yamhembwe ibihumbi 200 Frw.

Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize,yahembye abakinnyi batandukanye aho Jules Ulimwengu yahawe igihembo cy’umukinnyi ukiri muto witwaye neza kurusha abandi nyuma yo gukora agahigo ko gutsinda ibitego 20 mu mwaka w’imikino umwe.Uyu rutahizamu wigaranzuye Mugisha Gilbert,yanahembwe nk’uwatsinze ibitego byinshi.

Umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu kwezi kwa Kamena ni Iradukunda Eric uzwi nka Radou.



Ulimwengu na Sarpong nibo bahawe ibihembo by’abakinnyi beza n’umwaka

Ibitekerezo

  • Nimurebe bimwe Perezida yavugaga ku rurimi rw’ikinyarwanda. Uwanditse iyi nkuru arateruye ati:’“Micheal Sarpong ni we watowe nk’umwaka mu ikipe ya Rayon Sports”.
    Umuntu ahindutse umwaka ate koko?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa