Kigali

Micheal Sarpong yatangaje ikipe akunda yakinira inzozi ze zikaba impamo

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 June 2019 Yasuwe: 7050

Rutahizamu wa Rayon Sports Micheal Sarpong witwaye neza mu mwaka we wa mbere ageze mu ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko akunda ikipe ya Manchester United ndetse ariyo kipe yumva yakinira inzozi ze zikaba impamo.

Uyu rutahizamu watsindiye Rayon Sports ibitego 16 muri shampiyona ishize yatangarije Citi TV yo mu gihugu cy’iwabo muri Ghana ubwo yari mu karuhuka gato nyuma ya shampiyona, ko yakunze ikipe ya Rayon Sports n’abafana bayo ndetse avuga ko uwamuha amahirwe yo guhitamo ikipe yerekezamo ku isi yose yahitamo Manchester United.

Yagize ati “Abanyarwanda bagera kuri 90 % bakunda ikipe ya Rayon Sports kandi nagize amahirwe menshi yo kuba nkinira ikipe ikomeye mu Rwanda.Ikipe nahitamo gukinira uwampa amahitamo ni Manchester United.”

Muri iki kiganiro uyu rutahizamu yagiranye n’umunyamakuru witwa Benjamin Nketsia yavuze ko mu Rwanda hari abakinnyi b’abahanga nko muri Ghana ndetse yavuze ko u Rwanda ari intangarugero ku isuku n’umutekano.

Sarpong ntiyigeze agira icyo avuga ku bijyanye no kwerekeza mu yindi kipe itari Rayon Sports kuko yavuze ko agifite umwaka umwe w’amasezerano ndetse yiteguye kuyubahiriza.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umutoza mushya wa Rayon Sports yageneye ubutumwa bukomeye abakinnyi bayo...

Umutoza mushya wa Rayon Sports,Javier Martinez Espinoza yatangaje ko aziko...
21 September 2019 Yasuwe: 907 0

Rayon Sports yamaze gutangaza umutoza mushya wagizwe ibanga...

Umutoza ukomoka muri Mexico witwa Javier Martinez Espinoza w’imyaka 46 niwe...
21 September 2019 Yasuwe: 2579 0

Losciuto byavugwaga ko yagizwe umutoza wa Rayon Sports yabihakanye

Umutoza Jean Francois Losciuto byavugwaga ko yamaze kumvikana na Rayon...
21 September 2019 Yasuwe: 2170 0

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yongeye kuvugisha benshi ku mbuga...

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo witwa Georgina Rodriguez yaciye ibintu ku...
21 September 2019 Yasuwe: 2641 0

Abatoza 3 bari kuganirizwa mu ibanga kugira ngo bazavemo usimbura Zinedine...

Ishyamba si iryeru mu ikipe ya Real Madrid iherutse kwitwara nabi cyane mu...
21 September 2019 Yasuwe: 2412 0

Rayon Sports yimuye italiki yagombaga gutangarizaho umutoza wayo...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kwimura igihe bwagombaga gutangariza ku...
20 September 2019 Yasuwe: 3056 3