skol
fortebet

Mico Justin yatangaje igihe azagarukira mu kibuga

Yanditswe: Thursday 14, Sep 2017

Sponsored Ad

Umukinnyi Mico Justin ukinira ikipe y’igihugu Amavubi na Police FC yatangaje ko ameze neza ku buryo mu kwezi gutaha ashobora kuzagaruka mu kibuga kugira ngo afashe ikipe ya Police FC mu busatirizi.
Micowambaye 8 yatangiye imyitozo yoroheje
Uyu rutahizamu ukiri muto yavunikiye mu mukino wo kwishyura mu gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya CHAN 2018 u Rwanda rwakinaga na Tanzania .
Uyu musore mu kiganiro yagiranye na The New Times dukesha iyi nkuru yayitangarije ko yiteguye kugaruka mu (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Mico Justin ukinira ikipe y’igihugu Amavubi na Police FC yatangaje ko ameze neza ku buryo mu kwezi gutaha ashobora kuzagaruka mu kibuga kugira ngo afashe ikipe ya Police FC mu busatirizi.

Micowambaye 8 yatangiye imyitozo yoroheje

Uyu rutahizamu ukiri muto yavunikiye mu mukino wo kwishyura mu gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya CHAN 2018 u Rwanda rwakinaga na Tanzania .
Uyu musore mu kiganiro yagiranye na The New Times dukesha iyi nkuru yayitangarije ko yiteguye kugaruka mu kibuga mu byumweru bibiri biri imbere aho yifuza gufatanya na bagenzi be bo muri Police FC.

Yagize ati “Meze neza kandi nizeye ko nzatangira imyitozo na bagenzi banjye mu kwezi gutaha.Ubu ndi gukora imyitozo yoroheje gusa nshobora kwiruka no gukora ku mupira.”

Uyu musore w’imyaka 22,yamenyekanye ubwo yari mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yerekeje mu mikino y’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique.

Umwaka ushize yatsinze ibitego 15 muri Shampiyona iheruka aho yaruhijwe ibitego 4 na Danny Usengimana warangije ku isonga n’ibitego 19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa