skol
fortebet

Migi na Iranzi batangaje icyabafashije gutsinda Rayon Sports

Yanditswe: Friday 02, Feb 2018

Sponsored Ad

Abakinnyi b’inararibonye mu ikipe ya APR FC Mugiraneza Jean Baptiste na Iranzi Jean Claude batangaje ko imyiteguro bakoze ariyo yabafashije kwigaranzura mukeba wabo w’ibihe byose Rayon Sports waherukaga kubatwara igikombe cya super cup. Aba bakinnyi bagarutse mu ikipe ya APR FC nyuma yo kuva mu makipe yo hanze,batangarije abanyamakuru nyuma y’umukino w’ejo batsinzemo Rayon Sports ibitego 2-1 ko impamvu batsinze uyu mukino ari imyiteguro ikomeye.
Iranzi yagize ati “Rayon Sports yari imaze (...)

Sponsored Ad

Abakinnyi b’inararibonye mu ikipe ya APR FC Mugiraneza Jean Baptiste na Iranzi Jean Claude batangaje ko imyiteguro bakoze ariyo yabafashije kwigaranzura mukeba wabo w’ibihe byose Rayon Sports waherukaga kubatwara igikombe cya super cup.

Aba bakinnyi bagarutse mu ikipe ya APR FC nyuma yo kuva mu makipe yo hanze,batangarije abanyamakuru nyuma y’umukino w’ejo batsinzemo Rayon Sports ibitego 2-1 ko impamvu batsinze uyu mukino ari imyiteguro ikomeye.

Iranzi yagize ati “Rayon Sports yari imaze iminsi itsinda APR FC niyo mpamvu twashakaga guhindura tukayereka ko atariko bizahora ndetse twifuzaga kwereka abafana bacu ko APR FC ari ikipe ikomeye.”

Migi yavuze ko icyabafashije kwigaranzura Rayon Sports ari amashusho bamaze iminsi bareba agaragaza imikinire ya Rayon Sports ndetse binjiye mu mukino bazi aho ifite intege nke.

Yagize ati “Icyadufashije uyu munsi ni uko twari tumaze kumenyerana nyuma y’igihe gito tugeze mu ikipe ndetse n’abakinnyi baturutse mu ikipe y’igihugu bazanye ubunararibonye.Twagerageje kwicara tubaha karibu twe twari twasigaye mu ikipe ndetse tubereka icyo twazize mu mikino yabanje.uyu mukino twari twawukaniye cyane kuko twagiye gukina na Rayon Sports tuyizi,umutoza yatujyanye mu mwiherero atwereka amashusho y’uko ikina ndetse twayikurikiranaga umunsi ku munsi.”

Migi yavuze ko umukino wa Police FC ariwo watumye batakaza igikombe cyane ko batari bakamenyera mu ikipe ndetse ikipe ntiyabashije guhuza umukino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa