Kigali

Migi yafashije APR FC gutsinda Mukura VS yabagoye cyane

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 March 2019 Yasuwe: 2421

Kapiteni Migi afashije APR FC gukura amanota y’ingenzi I Huye,nyuma yo gutsinda igitego ku munota wa nyuma cyabahesheje intsinzi ubwo bari bahanganye na Mukura VS yabagoye ku buryo bukomeye ibifashijwemo na Sibomana Patrick wahoze akinira iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

APR FC yashakaga gukomeza gutera intambwe iyerekeza ku gikombe,yagowe n’iminota 15 ya mbere y’umukino kuko Mukura VS yayisatiriye cyane ndetse igenda ibona uburyo bukomeye nk’aho ku munota wa 9 Christophe Ndayishimiye yabuze igitego ku mupira yahawe na Hassan Rugirayabo.

Ku munota wa 18 APR FC yabonye igitego cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri ku ikosa ryakozwe na ba myugariro ba Mukura VS barimo Nkomezi Alexis wari wahinduriwe umwanya agashyirwa mu bwugarizi kandi akina hagati.

APR FC ikibona igitego yahise ibona amahirwe ku munota wa 19 y’igitego ariko ba myugariro ba Mukura VS birwanaho bashyira umupira muri koluneri.

Mukura yagiye igerageza kubaka ikabura amahirwe yo gushyira umupira mu rushundura,bituma igice cya mbere kirangira ari 1-0.

Mukura VS yari imbere y’abafana bayo yatangiranye ingufu igice cya kabiri,biyihesha amahirwe yo kwishyura igitego,ibifashijwemo na Sibomana Patrick ku munota wa 68.

Sibomana wahoze muri APR FC mbere yo kwerekeza muri Belarus,yagoye bikomeye abakinnyi ba APR FC kuko yakoze uburyo bwinshi bw’ibitego mbere yo kwishyura cyane ko APR FC yatinzaga iminota.

APR FC ikimara gutsindwa,yibutse ko igomba gushaka ikindi gitego kugira ngo ikomeze kwanikira ba mukeba,iza kubigeraho ku munota wa 89 ku gitego cyatsinzwe na Mugiraneza Jean Baptiste Migi ku mupira wari uvuye muri koloneri yari itewe na Hakizimana Muhadjiri.

Migi yishimiye iki gitero agenda yicumba agakoni nk’abasaza mu rwego rwo kubwira abakunzi ba ruhago bakunze kumwita umusaza, ko bibeshya.

Gutsinda APR FC ibitego 2-1,bifashije APR FC kuguma ku mwanya wa mbere n’amanota 51,ikurikiwe na Rayon Sports igomba gucakirana na Kiyovu Sports kuri uyu wa kane,n’amanota 44 inganya na Mukura VS.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

N’Golo Kante yatumye benshi bacika ururondogoro kubera amafoto yashyize...

Umukinnyi N’golo Kante ukinira Chelsea,usanzwe uzwiho kudakunda...
25 April 2019 Yasuwe: 1759 0

Virgil Van Dijk yatowe nk’umukinnyi w’umwaka mu Bwongereza,Paul Pogba atuma...

Abakinnyi bose babigize umwuga mu gihugu cy’Ubwongereza,bemeje ko myugariro...
25 April 2019 Yasuwe: 1587 0

Manchester City yatsinze Manchester United yiyongerera amahirwe yo...

Pep Guardiola yaraye akoze agahigo ko kuba umutoza wa mbere utsindiye...
25 April 2019 Yasuwe: 600 0

Rusizi: Abagore bakoze igisa n’imyigaragambyo kubera guterwa mpaga...

Abagore bo mu karere ka Rusizi mu murenge wa Rwimbogo bakoreye igisa...
24 April 2019 Yasuwe: 1626 0

Paul Pogba yameneye ibanga rikomeye bagenzi be bakinana mu ikipe ya...

Umukinnyi ukomeye muri Manchester United, Paul Pogba yamaze gutangariza...
24 April 2019 Yasuwe: 4131 0

AS Kigali yirukanye Masudi Djuma wari umutoza wayo mukuru

Ikipe ya AS Kigali yatangaje ko yatandukanye n’umutoza wayo mukuru,Masudi...
23 April 2019 Yasuwe: 2188 1