Migi yasobanuye impamvu bishimiye gutsinda Rayon Sports bakambakamba [AMAFOTO]
Yanditswe: Thursday 13, Dec 2018
Kapiteni w’ikipe ya APR FC,Migi, yatangaje ko bababajwe n’uko bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports basakaje amashusho ku mbuga nkoranyambaga babita imbwa,byatumye bishimira ko babatsinze bagenda bakambakamba kugira ngo babereke ko abo bise imbwa aribo babatsinze.
Nyuma yo gutsinda Rayon Sports igitego cya kabiri ari abakinnyi 10,bamwe mu bakinnyi 3 barimo Nshuti Dominique Savio,Ombolenga Fitina na Rugwiro Herve, bagiye kwishimira igitego bagenda bakambakamba kugira ngo bereke abafana ba Rayon Sports babies imbwa kubera amashusho bashyize hanze umugabo ari gukubita imbwa ize ari kuzihamagara amazina ya bamwe mu bakinnyi ba APR FC.
Mugiraneza Jean Baptiste yavuze ko abakinnyi ba APR FC bishimiye iki gitego muri ub buryo kugira ngo bereke abafana ba Rayon Sports babishimye hejuru nyuma yo gusezererwa na Club Africain babita imbwa ko babatsinze.
Yagize ati “Twabonye amashusho bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bashyize hanze batwita imbwa ndetse tugeze mu rugo n’abana barabitwereka.Iyo umuntu agututse ntabwo umusubirisha amagambo,umusubirisha ibikorwa.Twishimiye igitego muri buriya buryo kugira ngo tubereke ko batsinzwe n’abantu bise imbwa.Niba barise abantu imbwa none bakaba babatsinze kandi batanuzuye, nabo ubwo bisuzume.”
APR FC yaraye ibabaje Rayon Sports iyitsinda ibitego 2-1 birimo icyo ku munota wa nyuma w’umukino cyatsinzwe na Rusheshangoga Michel,nyuma yo kumara iminota 30 ifite abakinnyi 10 gusa kuko Nizeyimana Mirafa yahawe umutuku ku munota wa 60 w’umukino.
Amafoto :Eachamps
Ibitekerezo
NGIRANGO MWARI KUGENDA MWEMYE MUGAKORA IKINYURANYO CY’IBYO BAVUZE GUSA GUTUKANA SIBYIZA KUKO FOOT BALL SI INTAMBARA SI UBWAMBERE RAYO ITSINDWA KANDI NA APR SI UBWAMBERE ITSINDA IBIHE BIHORA BISIMBURANA ITEKA RERO
NGIRANGO MWARI KUGENDA MWEMYE MUGAKORA IKINYURANYO CY’IBYO BAVUZE GUSA GUTUKANA SIBYIZA KUKO FOOT BALL SI INTAMBARA SI UBWAMBERE RAYO ITSINDWA KANDI NA APR SI UBWAMBERE ITSINDA IBIHE BIHORA BISIMBURANA ITEKA RERO
Ombolenga yariye inkoni atazibagirwa mu buzima.hhhhv