skol
fortebet

Migi yatangaje icyatumye yirukanwa muri APR FC ndetse n’ikintu gikomeye atazibagirwa mu myaka yayimazemo

Yanditswe: Sunday 11, Aug 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi Mugiraneza Jean Baptiste Migi ukinira ikipe ya KMC muri Tanzania yavuze ko we na bagenzi be 15 birukanwe mu ikipe ya APR FC batarenganye nkuko bivugwa ahubwo batatanze ibyo basabwaga anaboneraho kuvuga ko ikintu atazibagirwa muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu ari umusaruro mubi bagize mu mwaka w’imikino ushize.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wahoze ari kapiteni wa APR FC ndetse yitwara neza bigaragarira buri wese, yavuze ko we na bagenzi be bagombaga kwirukanwa kuko umusaruro basabwaga batawutanze kandi ubuyobozi bwarabahaye ibishoboka byose anavuga ko ari umufana wa APR FC ndetse we n’umuryango we bazahora bayizirikana kubera ibyo yamugejejeho.

Yagize ati “Iyo ikipe nkuru yamenyereye gutwara ibikombe iha umukinnyi ibyo yifuza kandi ku gihe,iyo itagize ibihe byiza muratandukana.Nibyo, umwaka ushize ntiwagenze neza,ni ubwa mbere bimbayeho mu myaka nari maze muri APR FC kurangiza nta gikombe dutwaye.Byari bikwiriye,impinduka zagombaga kubaho kugira ngo bazane n’abandi.

Twebwe twari tunaniwe,ibyo twasabaga byose ikipe yarabiduhaye ariko ibyo yadusabye byari ibikombe ntabwo twigeze tubiyiha.Ntabwo twazize ubusa kuko baduhaye ibyo twasabaga ntitwatwara ibikombe.”

Migi yavuze ko kugeza avuyemo umwuka azahora akunda APR FC kuko yamugejeje kuri byinshi ndetse ngo yayigizemo ibihe byiza.Yavuze ko azahora ari umufana wa APR FC ndetse asaba abakinnyi bashya kusa ikivi basize.

Migi yavuze ko ikintu atazibagirwa muri APR FC ari umwaka mubi bagize mu mwaka w’imikino ushize ndetse ngo n’ukuntu batandukanye na APR FC ntibizamuvamo.

Migi yavuze ko mu ikipe ya KMC baba ahantu hamwe nta mukinnyi n’umwe wemererwa gusohoka hanze y’inyubako ibintu yemeza ko bibafasha kuko amafaranga bahembwa n’agahimbazamusyi batabisesagura.

Ibitekerezo

  • Nimbe nawe uzi gushima uwakugiriye neza. reka babandi birirwa bamanuye udupantaro ngo naba star ... ex Rwigema yves n’abandi ntavuze...

    Migi urumuntu wumugabo ureke bamwe bagenda kugirango bashimishe aho bagiye ngo nubundi nafanaga iyikipe njemo kdi aho waruri warufashwe neza ugatangira kwihenura APR nikipe iguha byose bishoboka nawe rero uba ugomba kuyiha ibyo igusabye rwose Migi abafana ba APR tukwifurije ishya nihirwe mu ikipe nshya kdi ushobora no kuzagaruka gukorera mumuryango mugali mwiza wa APR FC

    Hahahaa

    Migi rwose ni umuti w’amenyo! Ninde se utazi ko ari umufana wa Kiyovu? Byongeye kandi arabeshye kuko APR FC yazize guhuzagurika mu mitoreze no mu buyobozi. Ariko nyine ibyo umwana wa Nyamijos ntashobora kubivuga ntiyishoboreye da...

    Reka MIGI arate APR nuko yamukamiye amata menshi.Niwe mukinnyi wahembwaga amafaranga menshi kurusha abandi (1 300 000 FRW).Byatumye agera kuli byinshi.Ni bake mu Rwanda bahembwa ayo mafaranga.No muri Bank abayahembwa baba ari ba Directors.APR yaramukijije.Gusa age yibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa