skol
fortebet

Migi yatangaje ikintu yicuza kurusha ibindi kuva yatangira gukina umupira w’amaguru

Yanditswe: Monday 18, Mar 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi wa APR FC,Mugiraneza Jean Baptiste yatangaje ko ikintu yicuza kurusha ibindi mu mupira w’amaguru ari uko yumviye Haruna Niyonzima bakivumbura ku ikipe ya Le Havre yo mu Bufaransa yabashyize mu ikipe y’abato nyuma yo gukora igeragezwa bakaritsinda.

Sponsored Ad

Migi yatangarije ikinyamakuru Isooko gikorera kuri You Tube ko yicuza cyane kuba yarakoze igeragezwa mu ikipe y’I Burayi akaritsinda,bamushyira mu ikipe y’abana ngo ayizamukiremo akabyanga ngo baramusuzuguye,agahitamo kwigarukira i Kigali abigiriwemo inama na Haruna Niyonzima bari kumwe.

Yagize ati “Nicuza byinshi mu buzima no mu mupira w’amaguru ariko cyane igihe twigeze kujya gukora igeragezwa mu ikipe ya Le Havre yari mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’Ubufaransa ndi kumwe na Niyonzima Haruna.Twarakoze baradushima ariko baratubwira bati mu Rwanda umupira wanyu ntabwo tuwuzi niyo mpamvu mutari buhere mu ikipe nkuru ahubwo muratangirira mu bana b’imyaka 18.Bahise batangira kunyereka aho mba n’uburyo nzatangira kwiga ariko bitewe n’imyumvire Haruna yari afite yo kuvuga ati “Oya turi bakuru nta mpamvu yo kudushyira mu bana,ntabwo twakinira aba bana ahubwo twisubirire I Kigali.Twahise dufata umwanzuro tugaruka I Kigali.

Baranyinginze barambwira bati uri umukinnyi mwiza, mu myaka 2 cyangwa 3 tuzakuzamura mu ikipe nkuru ariko ngendera ku bitekerezo bya Haruna,dufata indege tugaruka I Kigali.Ndatekereza ko iyo nza kwihangana ubu nanjye mba ndi mu bakinnyi bakina mu makipe akomeye mu Bufaransa.”

Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi ni umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakiniye amakipe akomeye muri afurika y’Iburasirazuba yose ayitwaramo neza aho yakinnye muri AZAM FC yo muri Tanzania,Gor Mahia yo muri Kenya ndetse amaze igihe kinini ari kapiteni wa APR FC.

Ibitekerezo

  • Iri ni isomo rikomeye kurubyiruko rutabasha kwihangana ngo rutangirire hasi. Reculer pour mieux sauter

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa