skol
fortebet

Migi yatangaje ikintu gikomeye akundira umufasha we Gisa Fausta bagiye kumarana imyaka 4 babana

Yanditswe: Monday 19, Nov 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Mugiraneza Jean Baptiste yatangaje ko mu myaka igera hafi kuri 4 agiye kumarana n’umufasha we Gisa Fausta,yamukundiye ko agira ibitekerezo ndetse yamufashije gutera imbere.

Sponsored Ad

Mugiraneza Jean Baptiste wari I Huye ku mukino Amavubi yanganyije na Centrafrique ibitego 2-2,yabwiye abanyamakuru ko ku munsi w’amavuko w’umufasha we Gisa Fausta yishimira ko yamufashije gutera imbere ndetse yemeza ko 90 ku ijana y’imitungo amaze kugeraho yayigejejweho nawe.

Yagize ati “Ni umubyeyi ufite umwihariko ntarabonana abandi,ni umu mama ugira ibitekerezo wangiriye inama nyinshi.Yansanze ndi umuseribateri angira inama kuko kuva aho menyaniye nawe niba nari mfite imitungo ingana na 40 ku ijana ubu ndi kuri 90 ku ijana.

Ni umuntu uza akambwira ati “dukore gutya,iki tukireke”ariko urabizi iyo uri umuseribateri ntabwo uba wita cyane ku mafaranga.Nkiri umuseribateri numvaga amafaranga mbonye nayagura imodoka ihenze ariko aho yaziye yanshize ku ruhande ambwira icyo twakora dutera imbere.”

Umufasha wa Mugiraneza,Gisa Fausta yagize isabukuru y’imyaka 29 ku munsi w’ejo taliki ya 18 Ugushyingo 2019,ahitamo ko we n’umugabo we Migi bayizihiza barebana umukino w’Amavubi na Centrafrique.

Fausta yabwiye abanyamakuru ko abantu bavuga ko umugabo we ashaje bibeshya kuko gusaza ari ukunanirwa gutanga umusaruro mu kibuga mu gihe Migi ari kwitwara neza ndetse yagize uruhare runini mu gutuma APR FC itangira neza shampiyona y’uyu mwaka aho kuri ubu imaze imikino 5 itaratsindwa cyangwa ngo yinjizwe igitego.

Mugiraneza Jean Baptiste “Migi” ukinira APR FC n’Amavubi yasezeranye imbere y’Imana na Gisa Fausta, Ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Gashyantare 2015.

Ibitekerezo

  • muzi gutara amakuru iyinkuruse ubu ivuze iki harudakunda uwobashakanyese mwagiye mwandika inkuru nzima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa