skol
fortebet

Migi yatangaje ko abashyize hanze Kimenyi yambaye ubusa ari abafana ba Rayon Sports

Yanditswe: Thursday 18, Apr 2019

Sponsored Ad

Kapiteni wa APR FC,Mugiraneza Jean Baptiste yatangaje ko abashyize hanze umunyezamu wabo kimenyi Yves yambaye ubusa ari abakunzi ba Rayon Sports bifuza kumutesha umutwe ngo azitware nabi mu mukino w’ishyiraniro bafitanye na Rayon Sports.

Sponsored Ad

Uyu Kapiteni yabwiye abanyamakuru ubwo babasangaga mu myitozo ko Kimenyi Yves atahungabanyijwe n’ibyamaubayeho ndetse ngo bari kumuganiriza kugira ngo akomeza gushyira umwete ku kazi kamutunze ngo kuko abamusebeje ari abashaka amanota 3.

Yagize ati “Kimenyi arakomeye , arimo gukora imyitozo neza. Nta kibazo na kimwe afite. Turi kumwegera tukamubwira ko ari abashaka kumwica mu mutwe kugira ngo bibonere amanota 3 ku munsi wo ku wa 6, ariko na we arabizi ko aka ariko kazi ke , ko ariko kazi kadutunze. Agomba kwirengagiza ibyo ngibyo byose akaza tugashyira hamwe."

Umunyezamu wa APR FC,Kimenyi Yves yavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho ye yambaye ubusa buri buri yagiye hanze mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Umutoza wa APR FC,Zlatko Krimpotic yabwiye abanyamakuru ko ibya Kimenyi Yves ntacyo bimubwiye,kuko asanzwe ari umukinnyi mwiza ndetse yiteguye kumukoresha ku mukino wo kuwa Gatandatu bafitanye na Rayon Sports.

Umukino uzahuza Rayon Sports na APR FC,uteganyijwe kuwa Gatandatu tariki 20 Mata 2019.Uzabera kuri Stade Amahoro aho kwinjira azaba ari 2000 FRW, 5000 FRW ,10.000 FRW, 15.000 FRW na 20.000 FRW.


Kimenyi arakataje mu myiteguro yo kwitegura Rayon Sports nubwo aherutse gushyirwa ku karubanda yambaye ubusa buri buri

Ibitekerezo

  • Ariko Migi nawe ashaje nabi! None se ibi bigambo yahuraguye abifitiye ibihe bimenyetso? None se abo bafana ba Rayon Sports avuga nibo bagiye gukuramo Kimenyi Imyenda baranamufotora?
    Migi rwose akwiye kumenya gusaza atanduranyije , cyane cyane ku bafana ba Rayon Sports kuko uko abanduranyaho niko bazarushaho kumusaza!
    Ahubwo babe ariwe baganiriza cyangwa bazareke kumukinisha kuri uriya mukino kuko arwaye ihungabana ryitwa Rayon Sports...

    Aba Rayons c ni bo bamufotoye??!!! Jya umenya gusaza utanduranije cyane!

    Ariko Aba Rayon twagorwa twagorwa, nako duhabwa imbaraga zidasanzwe. Na Migi nafataga nka sage koko!! Mu kanya aranavuga ko ari twe twambitse ubusa Kimenyi we.

    ariko akagasaza gashakiki koko kuri rayon ?ahubwo ejo tuzamusiramura

    Ariko aba rayon murirata ye ntacyo muzamutwara kd muzabibona ko ntacyamuhungabanya rwose APR oyeeeee

    Mwebwe mwese mwunva nabi mwigeze mwunva hari aho avuga ijambo rayon(gasenyi) ??!!!!!ntanubwo yabitinyuka kubivuga ryamutera umwaku ririya zina,captain wacu Miggy tukurinyuma kdi na Kimenyi komere ibyo wakora byose we are together uwo byababaje nishyire mukagozi mwebwe gasenyi instinzi yumunwa yo murayihorana ark mukibuga tuzabasuzugura nkuko bisanzwe iteka ryose.

    Ndabona Migi afite ihungabana ashobora kuba yatinye Rayon. None c abafana ba Rayon ko bagowe nibo bakuyemo Kimenyi imyenda kgo agaragare yabunuje? Migi namufataga nk’umuntu ushyira mu gaciro ariko ubwenge bwe ndabona ari hafi ya ntabwo. Saza neza Migi naho n’usazana Rayon uzicwa n’agahinda

    UYU nae ashaj yanduranya

    Ariko buriya we nta ruhare yabigizemo ubwo yemeraga kwifotoza, ahubwo bavunge niba adashaka kuba nka Noella. Gusa yarabigizemo uruhare cg atararugize, buried wese amenye koumanika agati wicaye wajya kukamanura ugashaka irwego

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa