skol
fortebet

Migi yatangaje ko Rayon Sports itakiri mukeba wa APR FC

Yanditswe: Tuesday 05, Feb 2019

Sponsored Ad

Kapiteni wa APR FC,Mugiraneza Jean Baptiste yatangaje ko Rayon Sports itakiri mukeba wa APR FC ahubwo babigaranzuye ku buryo bukomeye, agira inama ubuyobozi bwayo kongera imbaraga kugira ngo bongere guhangane,kuko muri iyi minsi yemeza ko yasubiye inyuma.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye na X Large TV ikorera kuri You Tube, Migi yavuze ko muri iyi minsi Rayon Sports yabaye intsina ngufi kuri APR FC ndetse bayigaranzuye cyane,asaba abayobozi bayo kongera kugarura ihangana.

Yagize ati “Mu bihe byahise APR FC na Rayon Sports zari ikipe zagoranaga cyane kuko nta kipe yatsindaga indi kabiri.Uyu munsi twarazaga Rayon Sports ikadutsinda ejo tukaza dukubita agatoki ku kandi tukayitsinda.Muri iyi minsi tutabeshyanyije APR imaze kwerekana ko ari ubukombe hano kuko ngira ngo nkanjye aho mviriye muri Kenya ngarutse muri APR FC mu mikino 7 duheruka gukina twayitsinze 6 idutsinda 1.Ntabwo bikiri ubukeba ahubwo hari ikipe yigaranzuye indi iyereka ko iyiri hejuru.

Birasaba izindi mbaraga zirenze kugira ngo ikipe ya Rayon Sports yitegure cyane natwe nka APR FC ntitwirare kugira ngo ka gahigo tutagatakaza,dukomeze tuyitsinde.Baturimo ideni bafite akazi gakomeye kugira ngo baritwishyure.Twebwe nka APR FC,ushobora gutsindwa n’indi kipe yose ariko gutsindwa na Rayon Sports ni ikosa rikomeye.

Migi yatangaje ko yishimira ko mu mikino 5 aheruka gukina na Rayon Sports ari kapiteni wa APR FC yose bayitsinze ndetse biteguye gukomeza kuyitsinda.
APR FC iherutse gutsinda Rayon Sports igitego 1-0 ku mukino w’umunsi wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ndetse irakiyitwara.


Mugiraneza yavuze ko Rayon Sports yamaze kuba insina ngufi kuri APR FC

Ibitekerezo

  • Ibyo ntibizabuza Rayon gukundwa no gukundwakazwa.Kuko ntakidashoboka

    Ibyo ntibizabuza Rayon gukundwa no gukundwakazwa.Kuko ntakidashoboka

    Nubundi ntamucyeba Rayon igira mu Rwanda !

    Imvugo nk’izi zirasekeje. Ngo ushobora gutsindwa n’indi kipe iyo ariyo yose (n’iziri mu murongo utukura) ariko gutsindwa na RS ntibishoboka.

    Uwo ari we wese yasesengura. Dutange amanota kuri buri gitekerezo
    1. Andi makipe yose ubwo ari imbere agakurikirwa na APR FC, RS igaheruka: 2%
    2. Cyangwa se habaho imitegurire idasanzwe ku mukino wa RS : 60.%. Ariko iyo itsinzwe na Gicumbi igatsinda RS hari igihe abantu babona ko n’ubundi ariko APR iba ihagaze ku yandi makipe, ariko kuri RS hakaboneka ubwunganizi.
    3. APR yishima iyo yatsinze RS kurusha uko yatwara igikombe cya Championnat: 20%
    4. Rayon Sport yasubiye inyuma ku buryo APR bijya gukina nta gihunga ifite: 5%
    5. Ukize inkuba arayiganira, niyo mpamvu ikipe iyo itsinze itabura ibyo yigamba:13%

    Umwanzuro:
    - Ese ikipe ifite intego yo gutsinda ikipe imwe gusa mu gihugu, ubwo iyo iserukiye igihugu igenda ivuga ngo ariko natsinze RS nimpumpe amanota?
    - Ese ikipe itsindwa na APR yagera mu marushanwa yo hanze igakomeza ikagera kure aho APR idashobora kugera ubwo ntihakurikizwa amategeko amwe y’umukino?
    - Ese ikipe itinda RS ikavuga ko yasubiye inyuma ariko abakinnyi beza ifite ariho yabakuye, ubwo iyirusha gukina cyangwa ni ubusahuzi?

    wowe wivugira ibije gusa ntawakurenganya

    Bavuga ibigoramye imihoro ikarakara. ukuri kuraryana. Nonese aho atavuga ukuri ni hehe ?

    ubwo rero ngwaravuze cg aramigamiga gusa, Sha wa gahungu we k’amagufa gusa wakwitonze,wayitsinda wagira jya kuri linking y’amakipe akomeye muri Afrika hanyuma unyereke aho icyo gikona giherereye,gusa wa mugani mujye mutsinda Rayon gusa ubundi mwigaramire, ariko ndakurenganya urata Shobuja wita abantu imbwa zihunahuna ujye he

    Miggy ibyo ababwiye nibyo arko none c ko mwananiwe gutsinda Apr rero ntimwaba abakeba bayo kuko ibarihejuru naho ibyo byokuvugango hanze mwageze mumatsinda ibyo byabaye amateka nkuko na APR yageze muri 1/2 kdi ibi nabyo byabaye amateka.gusa ikibabaje nuko imbere mugihugu mwebwe rayon byananiranye bityo no guhagararira igihugu mukaba mutazongera kujyaho

    migi ubundi yitwa bapfa kwivugira aravuga se ngo RS Simukeba wayo yari yabona rayon ijya mu mwiherero wi icyumweru wo kwitegura Apr yewe arasekeje ariko Apr yo yigiye gucyina na rayon ijya ishyorongi ikamarayo icyumweru ahubwo yabicuritse rayon ni mukeba wa Apr ariko Apr ntabwo ari mucyeba wa rayon kuko rayon ifata umukino wa Apr nkindi yose isazwe pe migi we arashaje kandi umusaza aba yarasubiye inyuma mubwejye migi yitwa Bapfakuvuga pe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa