skol
fortebet

Migi yatangaje uko yakiriye kudahamagarwa mu Mavubi azacakirana na Centrafrique

Yanditswe: Wednesday 07, Nov 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi wa APR FC,Mugiraneza Jean Baptiste ukina hagati mu kibuga,yavuze ko nta masezerano afitanye n’abatoza b’ikipe y’igihugu kugira ngo bazajye bamuhamagara ubuziraherezo ndetse ari gukora cyane kugira ngo azongere guhamagarwa.

Sponsored Ad

Mugiraneza Jean Baptiste yabwiye abanyamakuru nyuma yo gufasha APR FC gutsinda Etincelles FC ibitego 2-0,ko nta masezerano yo guhamagarwa buri gihe mu Mavubi afitanye n’abatoza bayo ahubwo ibyo Mashami Vincent yakoze ari icyemezo cye kandi yacyubashye.

Yagize ati “Nta kontaro mfite yo guhamagrwa ikipe y’igihugu ubuziraherezo ariko ni icyemezo cy’umutoza w’ikipe y’igihugu ngomba kucyubaha.Mboneyeho kwifuriza intsinzi Amavubi muri uyu mukino bazakina na Centrafriue. Meze neza,ndi gukora cyane kugira ngo mfashe APR FC, ndetse uko maze kwitwara muri shampiyona n’ubutumwa bukomeye nahaye ababona ko nkwiriye gusezera mu ikipe y’Igihugu.”

Migi yari amaze imyaka irenga 10 akinira Amavubi ndetse yavuze ko yiteguye gukomeza gutanga imbaraga ze,igihe cyose azongera guhamagarwa n’umutoza Mashami Vincent.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa