skol
fortebet

Migi yavuze itandukaniro rikomeye riri hagati ya Mashami n’abatoza b’abanyamahanga

Yanditswe: Saturday 08, Sep 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi w’inararibonye mu kibuga hagati Mugiraneza Jean Baptiste yavuze ko gutozwa n’umutoza w’umunyarwanda Mashami Vincent byazamuye urwego rw’Amavubi ndetse abakinnyi bose barumvikana ugereranyije n’uko byari bimeze batozwa n’abanyamahanga.

Sponsored Ad

Migi yavuze ko ikibazo cy’ururimi cyagiye kigora abakinnyi b’Amavubi ndetse abasemuzi rimwe na rimwe nabo bakibeshya bigatuma ubutumwa umutoza yabageneye batabwumva uko bikwiriye.

Amavubi ya Mashami yiteguye gutsinda Cote d’Ivoire

Yagize ati “Ni byiza ko dufite abatoza b’abanyarwanda.Twese siko twumva indimi z’amahanga ariko ubu twe n’abatoza bacu turumvikana neza.Nubwo abatoza b’abanyamahanga baba bafite abasemuzi hari igihe badusemurira bakibeshya kuko nabo ni abantu.

Mashami n’abamwungirije bamenyereye umupira w’amaguru mu Rwanda ku buryo twizeye ko bizadufasha kwitwara neza imbere ya Cote d’Ivoire.

Migi yavuze ko Mashami yahinduye byinshi mu Mavubi

Migi yemeje ko umwuka mwiza uri mu ikipe y’igihugu utanga icyizere ko Amavubi agiye gutera imbere kubera ubunararibonye bwa Mashami mu ikipe y’igihugu.

Ibitekerezo

  • Ariko se ni gute umukinnyi ubasha guhamagarwa mu mavubi yaba agifite ikibazo cyo kumva icyongereza, igifaransa n,igiswahili!!! Abakinnyi dufite baracyari hasi cyane! kubona bakenera umusemuzi ku mutoza!!??? Niba ukeneye kuba professional wagombye kubijyanana no kwiga izi ndimi, naho ubundi ntaho mwagera ni na yo mpamvu mugenda mugarukirana kuko ntimusobanukirwa n,impanuro z,abatoza, bityo gutanga ibisubizo/umusaruro bikabagora!

    Ariko se ni gute umukinnyi ubasha guhamagarwa mu mavubi yaba agifite ikibazo cyo kumva icyongereza, igifaransa n,igiswahili!!! Abakinnyi dufite baracyari hasi cyane! kubona bakenera umusemuzi ku mutoza!!??? Niba ukeneye kuba professional wagombye kubijyanana no kwiga izi ndimi, naho ubundi ntaho mwagera ni na yo mpamvu mugenda mugarukirana kuko ntimusobanukirwa n,impanuro z,abatoza, bityo gutanga ibisubizo/umusaruro bikabagora!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa