Kigali

Migi yerekeje mu ikipe yamuguze y’i Dar Es Salaam iteganya gucakirana na As Kigali mu mikino ya CAF

Imikino   Yanditswe na: Martin Munezero 23 July 2019 Yasuwe: 1598

Mugiraneza Jean Baptiste [Migi], wahoze ari kapiteni wa APR FC, yerekeje muri Tanzania mu ikipe ye nshya nyuma y’iminsi mike agiranye amasezerano nayo yo kuzayikinira.

Migi yasinyiye iyi kipe ya KMC (Kinondoni Municipal Council) yari mu Rwanda mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup kuya 10 Nyaakanga 2019, nyuma yo kwirukanwa na APR FC yahoze akinira.

Iyi kipe ya KMC ibarizwa mu karere ka Kinondoni mu majyaruguru y’umurwa mukuru wa Tanzania, Dar es Salaam.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, aMigi yahagurutse aherekejwe n’umufasha we, abavandimwe n’inshuti, Migi yafashe rutemikirere yerekeza muri Tanzania aho asanze bagenzi be, bakaba bagiye kwitegura imikino nyafurika ya CAF Confederations Cup iyi kipe izakina.

Biteganyijwe ko iyi kipe izatangira imikino ya CAF Confederations Cup ikina na AS Kigali yo mu Rwanda, umukino ubanza uzabera i Kigali hagati y’itariki 9 na 11 Kanama, mu gihe uwo kwishyura uzabera Uwanja wa Taifa hagati y’itariki 23 na 25 Kanama 2019.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umwe mu bagore Cristiano Ronaldo yashakaga cyane kugira ngo amwiture ineza...

Umugore witwa Paula Leca ufite abana babiri yamaze gutangaza ko ari umwe...
20 September 2019 Yasuwe: 2853 0

Amavubi yahawe agahimbazamusyi kadasanzwe kugira ngo asezerere Ethiopia...

Minisiteri ya Siporo n’umuco [MINISPOC] ireberera ikipe y’igihugu Amavubi...
20 September 2019 Yasuwe: 1671 0

Ikipe ya Rayon Sports yahaye amahirwe abana bafite impano yo guconga...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahamagariye abana bafite impano yo gukina...
19 September 2019 Yasuwe: 2922 0

Umutoza wa Rayon Sports yamaze kugera mu Rwanda hatangazwa igihe azerekerwa...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kubona umutoza mushya wo gusimbura...
19 September 2019 Yasuwe: 5612 1

FERWAFA yafashe umwanzuro ukomeye uzafasha cyane Amavubi

Ubuyobozi bwa FERWAFA bwamaze gufata umwanzuro w’uko guhera kuri uyu wa Kane...
19 September 2019 Yasuwe: 3943 0

Alexis Sanchez yahagaritse intambara ya Lukaku washakaga kurwana na mugenzi...

Rutahizamu Romelu Lukaku yarakajwe cyane no kuba ikipe ye nshya ya Inter...
19 September 2019 Yasuwe: 3142 0