skol
fortebet

Migi yifatanyije n’abafana ba APR FC mu bihe bibi barimo maze anagenera ubutumwa bukomeye abakinnyi b’iyi kipe

Yanditswe: Sunday 19, Mar 2017

Sponsored Ad

Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi yihanganishije bagenzi be bo mu ikipe yakiniye ya APR FC ababwira ko ibihe barimo byo gutsindwa umusubirizo ko bagomba kwihangana igihe kizagera bagasubira ku umurongo.
Ikipe ya APR FC yamenyereje abakunzi bayo intsinzi, kuri ubu iri habi aho irushwa n’ikipe ya mbere amanota agera kuri 5.
Uyu musore wayikiniye imyaka myinshi nyuma akaza kuyivamo akerekeza muri Azam FC yo muri Tanzania ubu akaba ari muri Gor Mahia (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi yihanganishije bagenzi be bo mu ikipe yakiniye ya APR FC ababwira ko ibihe barimo byo gutsindwa umusubirizo ko bagomba kwihangana igihe kizagera bagasubira ku umurongo.

Ikipe ya APR FC yamenyereje abakunzi bayo intsinzi, kuri ubu iri habi aho irushwa n’ikipe ya mbere amanota agera kuri 5.

Uyu musore wayikiniye imyaka myinshi nyuma akaza kuyivamo akerekeza muri Azam FC yo muri Tanzania ubu akaba ari muri Gor Mahia yo muri Kenya yafashe umwanya yihanganisha barumuna be abicishije ku urukuta rwe rwa Facebook.

Yagize ati "nihanganishije abakunzi ba APR FC bose nanjye ntisize. By’umwihariko nihanganishije abakinnyi n’abatoza kuko nibo babara cyane kuturusha bitewe n’ingufu zabo zose baba batakaje ariko ntibigende nk’uko babyifuzaga. Gusa nta gucika intege kuko imikino iracyahari kandi ibihe nk’ibi muri football bibaho, tujya tubibona no ku amakipe akomeye I Burayi. Mwicare mwisuzume muganire musase inzobe nk’abakinnyi bakinira ikipe ikomeye murebe aho biri gupfira mubikemure, gusa ntimucike intege ahubwo mukore cyane muri abakinnyi beza cyane. Ku abakunzi ba APR FC uyu niwo mwanya wo kuba hafi ya APR FC kugira ngo turebe ko twava mu ibihe bibi turimo. Murakoze."

Twabibutsa ko ikipe ya APR FC mu imikino 9 yatsinzemo 1 itsindwa 1 inganya 7.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa