skol
fortebet

Minnaert wavugwagaho gufungirwa muri Afurika y’Epfo yamaze kugaruka i Kigali

Yanditswe: Thursday 12, Apr 2018

Sponsored Ad

Ivan Minnaert yamaze kugaruka mu kazi ke mu ikipe ya Rayon Sports nyuma y’aho ku munsi w’ejo inkuru yabaye kimomo ko yatawe muri yombi na polisi yo muri Afurika y’Epfo ashinjwa ubwambuzi yakoreye ikipe ya Black Leoapards yo mu cyiciro cya kabiri muri iki gihugu.

Sponsored Ad

Minnaert yari ategerejwe kugaruka mu Rwanda ku munsi w’ejo,ariko yahageze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane Taliki ya 12 Mata 2018 saa 07:30 azanye n’indege ya Rwandair bikuraho ibihuha byo gufungwa.

Minnaert yanze kugira icyo atangaza kuri aya makuru yo gufungwa kwe,avuga ko aragira icyo atangaza nyuma y’imyitozo ya Rayon Sports.

Nyuma yo kugera mu Rwanda yakiriwe n’umunyamabanga wa Rayon Sports Itangishaka Bernard ndetse n’umuyobozi w’abafana Muhawenimana Claude ,nyuma ajya kuruhuka ndetse yitegura gukoresha imyitozo ikipe uyu munsi.

Ivan Minnaert yagiye muri Afurika y’Epfo asabye uruhushya ikipe ,kugira ngo akemure ibibazo by’urubanza rwe yari yarezemo iyi kipe ya Black Leopards yashinje kumwirukana mu buryo budakurikije amategeko.

Ku munsi w’ejo nibwo byavuzwe ko Ivan Jacky Minnaert yatawe muri yombi na polisi yo mu mugi wa Polokwane gusa uyu mubiligi yamaze kugera mu Rwanda aho agiye gukomeza gutegura umukino wo kwishyura na Costa do Sol.

Ibitekerezo

  • Uwo Mutoza avuye Guhura n’ abantu bavuye Mozmbique ngo Bamuhaye Agatubutse we Na capitaine barayarya !

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa