skol
fortebet

Minnaert yababajwe n’uko Costa do Sol yabakiriye

Yanditswe: Tuesday 17, Apr 2018

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Ivan Jacky Minnaert yababajwe n’ukuntu bakiriwe nabi n’ikipe ya Costa do Sol, aho batigeze babona umuntu uturutse muri iyi kipe ku kibuga cy’indege ndetse bahawe ikibuga kitagira amatara cyo gukoreraho imyitozo.

Sponsored Ad

Uyu mutoza yabwiye Radio Flash ko we n’abakinnyi be ntwa mwanya bahaye ibyo bakorewe na Costa do Sol kuko kwaba ari ukwinaniriza ubusa ahubwo biteguye gukora amateka ku munsi w’ejo.

Rayon Sports yabuze umunt wo muri Costa do Sol uza kuyakira ku kibuga cy’indege

Yagize ati”Ntabwo twigeze tubona umuntu wa Costa do Sol aza kutwakira,ku kibuga cy’indege hari imodoka y’abayobozi gusa.Ibi ntitwigeze tubiha umwanya kuko twaba turi kwinaniza ku busa,twe icyo dushize imbere ni ugutsinda.”


Ikiraje ishinga Rayon Sports ni ugukora amateka ku munsi w’ejo

Minnaert yavuze ko we n’abakinnyi bafite intego imwe yo kwitwara neza ndetse batitaye ku byo bari gukorerwa n’ubuyobozi bwa Costa do Sol buri gukora ibishoboka byose ngo bacike intege, bazitware mu mukino uteganyijwe ku munsi w’ejo saa 19h00.

Ibitekerezo

  • Rayon iratsinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa