skol
fortebet

Minnaert yagizwe umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports

Yanditswe: Thursday 01, Mar 2018

Sponsored Ad

Umubiligi Ivan Minnaert yamaze kugirwa umutoza mukuru wa Rayon Sports by’agateganyo usimbura Karekezi Olivier uherutse guta akazi akisubirira muri Sweden aho umuryango we utuye.
Minnaert yavuye muri Rayon Sports 2016 ayisigira Masudi
Uyu mutoza yahawe akazi ku munsi w’ejo nyuma y’inama yahuje abayobozi ba Rayon Sports na bamwe mu bahagarariye abafana b’iyi kipe,yabereye mu Nzove.
Muri iyi nama yahuje Muvunyi n’abayobozi ’ama Fan Club batandukanye,yababwiye ko Karekezi yataye akazi kuko (...)

Sponsored Ad

Umubiligi Ivan Minnaert yamaze kugirwa umutoza mukuru wa Rayon Sports by’agateganyo usimbura Karekezi Olivier uherutse guta akazi akisubirira muri Sweden aho umuryango we utuye.


Minnaert yavuye muri Rayon Sports 2016 ayisigira Masudi

Uyu mutoza yahawe akazi ku munsi w’ejo nyuma y’inama yahuje abayobozi ba Rayon Sports na bamwe mu bahagarariye abafana b’iyi kipe,yabereye mu Nzove.

Muri iyi nama yahuje Muvunyi n’abayobozi ’ama Fan Club batandukanye,yababwiye ko Karekezi yataye akazi kuko yasanze umuryango we muri Sweden ku nshuro ya kabiri adasabye uruhushya abakoresha be kandi amaze amasaha 48 ataravugana nabo, akaba ariyo mpamvu bahaye akazi Minnaert kugira ngo abe afashe ikipe.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Umuseke abitangaza, Ivan Jacky Minnaert umaze iminsi 15 i Kigali yabwiye abayobozi ba Rayon Sports ko yifuza kuyitoza igihe kirekire ariko agahabwa igeragezwa ry’imikino itatu kugira ngo abereke ko ashoboye aho yifuza guhabwa igihumbi cy’amadolari (1000$) angana n’ibihumbi 856 000 Frw.

Rayon Sports yifuzaga Didier Gomes Da Rosa,ariko yabaciye umushahara w’ibihumbi bitandatu (6 000$) angana na Miliyoni 5 136 000 Frw ku kwezi,amafaranga Muvunyi yabwiye abafana ko ikipe itabasha kubona.

Ivan Minnaert yabwiye abayobozi ba Rayon Sports ko yiteguye gutsinda ikipe ya Mamelodi Sundowns yo muri South Africa muri CAF Champions League kuko ayizi neza cyane ko yatoje Black Leopards FC nayo yo muri Afurika y’epfo,yayitoje amezi atandatu mu 2017.

Tariki 24 Gashyantare 2016, nibwo uyu Minnaert wari umutoza mukuru wa Rayon Sports yasezeye ku kazi nyuma y’amezi 2 ayitoza,asiga yise abayobozi bayo abanyamanyanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa