skol
fortebet

Minnaert yahishuye icyo we n’abakinnyi bagiye gukora kugira ngo Rayon Sports itware shampiyona

Yanditswe: Sunday 27, May 2018

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Ivan Minnaert yatangaje ko we n’abakinnyi bicaye bakaganira ndetse bemeranyije ko nta mukino n’umwe ikipe ya Rayon Sports izongera gutakaza mu 10 basigaranye.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye na The New Times dukesha iyi nkuru,Minnaert yavuze ko nyuma yo kunganya imikino myinshi bikurikiranya,we n’abakinnyi bahize umuhigo wo gutsinda imikino yose isigaye irimo uwa APR FC n’uwa AS Kigali bakisubiza igikombe.

Rayon Sports yahize gutsinda imikino yose isigaranye

Yagize ati “Twaganiriye n’abakinnyi,turebera hamwe icyo twakora kugira ngo twisubize igikombe cya shampiyona twegukanye umwaka ushize.Nk’ikipe ifite igikombe cya shampiyona tumaze iminsi twitwara nabi kandi twagezweho n’ingaruka zabyo.Kugira ngo dufate abakeba,twemeje ko tugiye guha agaciro buri mukino ndetse tukayikina nk’umukino wa nyuma.”

Minnaert aresurana na Miroplast kuri iki cyumweru kuri stade ya Kigali, aho arakina adafite intwaro ze zirimo Shabani Hussein Tchabalala, Eric Rutanga, Yassin Mugume, Mwiseneza Djamal, Nova Bayama na Niyonzima Olivier Sefu.

Tchabalala ntari bukine umukino wa Miroplast

Gutsinda Miroplast birafasha Rayon Sports kuzuza amanota 40 n’imikino yayo ine y’ibirarane ifite imbere, irimo uw’Amagaju Fc, AS Kigali, Police Fc na Musanze Fc.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa