Kigali

Minnaert yatangaje ibanga rizamufasha gusezerera Costa Do Sol

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 March 2018 Yasuwe: 1874

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Ivan Jacky Minnaert yatangaje ko umukino ubanza azakinira I Kigali na Costa Do Sol ari wo agomba gukoresha kugira ngo asezerere iyi kipe yo muri Mozambike akore amateka yo kugeza Rayon Sports mu matsinda ya CAF Confederations Cup bwa mbere.

Minnaert yatangaje ko bifuza ibitego byinshi mu mukino ubanza na Costa Do Sol

Uyu mutoza yatangarije ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru ko mu mukino ubanza uteganyijwe kubera I Kigali,azakora ibishoboka byose kugira ngo atsinde ibitego byinshi bizamubera impamba izamufasha mu mukino wo kwishyura uzabera mu mugi wa Maputo.

Minnaert afitiye icyizere abakinnyi be

Yagize ati “Icyizere cyacu ni ugutsinda umukino ubanza ku kinyuranyo cy’ibitego byinshi,kugira ngo bizatubere impamba yo kuzitwara neza mu mugi wa Maputo.Costa Do Sol ni ikipe ikomeye,ariko tugomba gukora ibishoboka byose tukitwara neza mu mikino yombi.”

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko imikino 2 baheruka gukina na Mamelodi Sundowns yabafunguye amaso ndetse biteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo berekeze mu matsinda ya CAF Confederations Cup ku nshuro ya mbere mu mateka.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Karekezi ashobora kugaruka mu Rwanda gutoza police FC

Uwahoze ari umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier aravugwa mu...
23 April 2018 Yasuwe: 1276 0

Abakinnyi bane n’umutoza bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Abakinnyi 4 barimo Lomami Andre, Peter Otema, Jimmy Mbaraga na Cyiza...
23 April 2018 Yasuwe: 3034 0

Abafana ba Kiyovu Sports bagaragaye bari gutwika amabendera ya Rayon...

Ku munsi w’ejo hagaragaye amafoto y’abafana ba Kiyovu Sports bari gutwika...
23 April 2018 Yasuwe: 2000 0

Mohamed Salah niwe wabaye umukinnyi w’umwaka muri Premier League

Umunyamisiri Mohamed Salah niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza...
23 April 2018 Yasuwe: 758 0

Giroud afashije Chelsea kugera ku mukino wa nyuma wa FA Cup[AMAFOTO]

Igitego cyiza cyane Olivier Giroud yatsinze acenze ba myugariro batatu ba...
22 April 2018 Yasuwe: 1790 0

Kiyovu Sports ibujije Rayon Sports gukomeza ibirori

Mu mukino w’umunsi wa 17 wari witezwe na benshi,ikipe ya Kiyovu Sports...
22 April 2018 Yasuwe: 2590 1