skol
fortebet

Minnaert yatangaje ibanga rizamufasha kugera muri ¼ cya CAF Confederations Cup

Yanditswe: Sunday 22, Apr 2018

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko agiye gukora ibishoboka byose agatsinda imikino yose azakinira mu rugo kugira ngo bizamuheshe itike yo kwerekeza muri ¼ cya CAF Confederations Cup.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo nibwo ikipe ya Rayon Sports yisanze mu itsinda D mu mikino ya CAF Confederations cup aho iri kumwe n’amakipe 2 yo muri aka karere k’iburasirazuba Young Africans na Gor Mahia,byatumye abayobozi n’abatoza bayo bigirira icyizere ndetse biha n’intego yo kugera muri ¼ .

Rayon Sports irifuza kugera muri 1/4

Mu kiganiro Ivan Minnaert yagiranye na Ruhagoyacu dukesha iyi nkuru,yavuze ko we n’abakinnyi be bagiye kugerageza gutsinda imikino yo mu rugo hanyuma bagashaka amanota 2 cyangwa 3 hanze kugira ngo bakomeze mu cyiciro gikurikiraho.

Yagize ati “Twe Rayon Sports turi ikipe itanyeganyezwa mu rugo, ntitunyeganyezwa. Tuzakomeza kubakira kuri ibyo. Icya mbere tuzatsinda imikino yacu yose yo mu rugo, ubundi dushake uburyo twakura n’andi manota abiri cyangwa atatu hanze”.

Minnaert yatangaje ko amakipe bari kumwe akomeye gusa we n’abakinnyi be bagomba gushyiramo ingufu kugira ngo babone amanota nibura 11 kugira ngo barenge amatsinda.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa Rayon Sports,Umunyamabanga wayo Itangishaka Bernard yavuze ko bari bahaye umutoza intego yo kugera mu matsinda riko nyuma ya Tombola babonye bakwishyiriraho intego zisumbuyeho.

Yagize ati: “Ubundi umutoza twari twamusabye kugera mu matsinda gusa. Ariko kuri ubu urabona ko amakipe twatomboye adakanganye, dushobora kwicara hamwe tukagira ibyo twumvikanaho nanone”.

Gahunda y’imikino ya Rayon Sports:
06-05-2018: Rayon Sport vs Gor Mahia
16-05-2018: Young Africans vs Rayon Sport
18-07-2018: Rayon Sport vs USM Alger
29-07-2018: USM Alger vs Rayon Sport
19-02-2018: Gor Mahia vs Rayon Sport
29-02-2018: Rayon Sport vs Young Africans

Ibitekerezo

  • RAYONSPORT TUYIRINYUMA KANDI TUBARINYU UMUTOZA INTEGO YIHAYENINZIZA ABAYOBOZI NAKUNZIB RAYON NIDUSHYIRAHAMWETUZAGITWARA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa