skol
fortebet

Minnaert yatangaje impamvu isekeje ituma Rayon Sports inanirwa Etincelles FC

Yanditswe: Monday 21, May 2018

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko impamvu ikomeye ituma Rayon Sports inanirwa gutsinda Etincelles FC buri gihe ari uko abasifuzi bayisifurira neza ndetse atishimira uko bayisifurira.

Sponsored Ad

Uyu mutoza wazabiranyijwe n’uburakari nyuma yo kunganya igitego 1-1 na Etincelles FC bigatuma agera ku mukino wa 7 adatsinda,yavuze ko yakinnye n’abakinnyi 12 kuko umusifuzi yasunitse cyane Etincelles FC kugeza nubwo ayihaye penaliti.

Rayon Sports imerewe nabi cyane

Yagize ati “Sinzi impamvu bikunze kubaho,kuko buri gihe iyo duhuye na Etincelles FC abasifuzi bajya ku ruhande rwayo.Sinumva ukuntu yatanze penaliti imeze kuriya,gusa tugomba kugira icyo duhindura kuko abakinnyi bacu bari hasi.”

Umutoza Ivan Minnaert yatangiye kujya ku gitutu gikomeye kuko akomeje kugira umusaruro mubi nyuma yo kubona itike yo kwerekeza mu mikino ya CAF Confederations Cup aho mu mikino 9 yatsinze umukino 1 gusa, ndetse amaze imikino 7 yikurikiranya adatsinda.

Ibitekerezo

  • Ese harabura iki ngo yirukanywe ko kamunaniye?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa