Kigali

Minnaert yatangaje ko Rwatubyaye ari mu bakinnyi bazabanza mu kibuga kuri Mukura VS

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 8 May 2018 Yasuwe: 1933

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports amaze gutangaza ko myugariro Rwatubyaye Abdul wari umaze umwaka urenga adakina,azabanza mu kibuga ku mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona ikipe ya Rayon Sports izasura Mukura Victory Sports ku munsi w’ejo.

Rwatubyaye yavunitse tariki 22 Werurwe 2017 mu mukino wa Shampiyona Rayon Sports yakinaga na Bugesera FC mu Bugesera,kuva ubwo ntiyongeye kugaruka mu kibuga nubwo yashatse guhatiriza kenshi ngo agaruke imvune itarakira ubuyobozi bwa Rayon Sports bukamuhakanira,kugeza ubwo bwishyuye ibitaro by’umwami Faisal miliyoni 3 n’ibihumbi magana ane akabagwa.

Rwatubyaye yagarutse mu kibuga

Rwatubyaye yagarutse mu myitozo n’abakinnyi bakina mu ikipe ya mbere ya Rayon Sports tariki 24 Mata 2018,umutoza Minnaert amusaba gukora cyane none yabonye ko yakize neza.

Kugaruka kwa Rwatubyaye Abdul ni amahirwe menshi kuri Rayon Sports kuko ifite imikino myinshi kandi ba myugariro bayo bamaze iminsi bari ku rwego rwo hasi by’umwihariko Manzi Thierry.

Rwatubyaye yavunitse amaze gukinira Rayon Sports imikino 4 gusa, atsindamo igitego kimwe,gusa kuri ubu yamaze kongera amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports.

Minnaert yemeje ko Rwatubyaye azabanza mu kibuga ku munsi w’ejo

Rayon Sports izakina na Mukura VS idafite abakinnyi barimo Usengimana Faustin, Kwizera Pierrot bafite imvune,Nahimana Shasir we ararwaye , mu gihe Niyonzima Olivier Sefu na Manishimwe Djabel, umutoza Minnaert yavuze ko atazi amakuru yabo. Ndayishimiye Eric Bakame na Eric Rutanga ntabwo bameze neza ijana ku ijana ariko bajyanye n’ikipe.

Abakinnyi 20 Rayon Sports izifashisha ku mukino wa Mukura VS:

Ndayisenga Kassim
Bikorimana Gerard
Mugabo Gabriel
Abdul Rwatubyaye
Manzi Thierry
Mutsinzi Ange
Mugisha Francois Master
Mukunzi Yannick
Nyandwi Saddam
Yussuf Habimana
Djamal Mwiseneza
Eric Irambona
Jean D’Amour Mayor
Muhire Kevin
Ismaila Diarra
Mbondi Christ
Hussein Tchabalala
Bimenyimana Bon Fils Caleb
Ndayishimiye Eric Bakame
Eric Rutanga

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Unai Emery yijeje ibyishimo abakunzi ba Arsenal nyuma yo kugirwa umutoza...

Muri iki gitondo nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya Arsenal bwatangaje ku...
23 May 2018 Yasuwe: 567 0

Minnaert ashobora kuba yumvikana n’abakinnyi 5 gusa muri Rayon...

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Ivan Minnaert yamaze gutakarizwa icyizere na...
23 May 2018 Yasuwe: 2653 0

Zidane yaburiye abakunzi ba Liverpool, atangaza icyo akundira Cristiano...

Umutoza w’ikipe ya Real Madrid yatangaje ko abatekereza ko Liverpool ikeneye...
23 May 2018 Yasuwe: 2354 0

Kiyovu Sports yandagaje AS Kigali iyibutsa ko yayitanze mu mujyi wa...

Kiyovu Sports itunguye abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda kuko ikoze ibyo...
22 May 2018 Yasuwe: 2351 0

Unai Emery yatangaje abakinnyi 2 azubakiraho umukino wa Arsenal batarimo...

Unai Emery waraye amenyekanye ko ariwe ugiye gusimbura Arsene Wenger muri...
22 May 2018 Yasuwe: 3375 0

APR FC na Rayon Sports zamenye italiki zizacakirana muri shampiyona

Mu nama yahuje umuyobozi wa FERWAFA n’abayobozi b’amakipe ku munsi...
22 May 2018 Yasuwe: 1906 0