skol
fortebet

Minnaert yirukanye Ramadhan watozaga abanyezamu ba Rayon Sports

Yanditswe: Monday 23, Apr 2018

Sponsored Ad

Umutoza mukuru wa Rayon Sports Ivan Minnaert ushaka kwikiza abakoranaga na Karekezi Olivier bose,yamaze kwirukana umutoza w’abanyezamu Nkunzingoma Ramadhan kubera kutumvikana ku mukino wabahuje na Kiyovu Sports.

Sponsored Ad

Amakuru UMURYANGO ukesha RuhagoYacu aravuga ko ubushyamirane bwa Minnaert na Ramadhan bwatewe n’uko ku mukino wo ku munsi w’ejo Rayon Sports yanganyije na Kiyovu Sports ibitego 2-2,umutoza Ivan Minnaert yashatse gusimbuza Niyonzima Olivier Sefu agasimburwa na Mugisha Gilbert, ntiyumvikana n’abatoza bagenzi be bo bumvaga havamo Mugisha Francois Master agasimburwa na Nahimana Shassir kugira ngo babashe kurema amahirwe yo kuba bakwishyura Kiyovu Sports yari yabatsinze.

Nubwo ibyo aba batoza bungirije bavuze aribyo Minnaert yakoze,ntiyishimiye ko bamuvuguruje ndetse yaje gushwana na Ramadhan Nkunzingoma,amubwira ko ntacyo amaze ndetse ko nta n’impamyabumenyi y’ubutoza agira.

Ibi byababaje uyu mutoza w’abanyezamu ku buryo bukomeye, ndetse ntiyagaragara mu gusangira kw’ikipe kwabaye nyuma y’uyu mukino.

Amakuru aravuga ko Minnaert yamaze kwirukana Ramadhan nkuko mu minsi ishize yabigenje kuri Witakenge wari umutoza wungirije.

Ibitekerezo

  • ariko aya mabyi ngo ni Minaet bayirukanye, ni ikigoryi ni umunyamatiku, ntagirwa inama, ashaka gukora wenyine nonese ubu inama bamugiriye siyo?kuba Ramazani nta mpamyabumenyi afite se bimutwaye iki?
    iki kintu njye mbona ari ikigoryi 100%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa