skol
fortebet

Mino Raiola yatangaje ko yigeze gushaka gukubita Guardiola

Yanditswe: Sunday 25, Mar 2018

Sponsored Ad

Ushinzwe gushakira Zlatan Ibrahimovic,Paul Pogba n’abandi bakinnyi amakipe, umutaliyani Mino Raiola, yatangaje ko yifuje gukubita umutoza w’ikipe ya FC Barcelona Pep Guardiola mu mwaka wa 2011 akabibuzwa n’uwahoze ari umuyobozi wungirije wa Milan AC Adriano Galliani. Mino Raiola yise Guardiola imbwa n’ikigwari kubera gufata nabi Ibrahimovic Iki cyamamare mu kugurisha abakinnyi cyatutse Guardiola ndetse kimwita imbwa n’umwiyemezi mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo bamubaza ku (...)

Sponsored Ad

Ushinzwe gushakira Zlatan Ibrahimovic,Paul Pogba n’abandi bakinnyi amakipe, umutaliyani Mino Raiola, yatangaje ko yifuje gukubita umutoza w’ikipe ya FC Barcelona Pep Guardiola mu mwaka wa 2011 akabibuzwa n’uwahoze ari umuyobozi wungirije wa Milan AC Adriano Galliani.

Mino Raiola yise Guardiola imbwa n’ikigwari kubera gufata nabi Ibrahimovic

Iki cyamamare mu kugurisha abakinnyi cyatutse Guardiola ndetse kimwita imbwa n’umwiyemezi mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo bamubaza ku byerekeye Pep Guardiola.

Yagize ati “Imitoreze ya Pep Guardiola ni myiza,gusa nk’umuntu ni umuswa cyane.Ni ikigwari n’imbwa aba yifuza ko ukora ibyo ashaka gusa.

Zlatan ntiyahiriwe muri FC Barcelona

Raiola yavuze ko yababajwe cyane no kuba umutoza Guardiola yararekuye Ibrahimovic muri FC Barcelona bigatuma abura amahirwe yo kwambikwa umudali ubwo iyi kipe yatwaraga igikombe cya UEFA Champions League mu mwaka wa 2011, byatumye ashaka kumukubita nyuma y’umukino.

Yagize ati “Naramwegereye nshaka kumukubita ubwo umukino wari urangiye I Wembley,gusa Adriano Galliani arambuza.Guardiola ni umunyamahirwe.”

Uyu mugabo yavuze ko Ibrahimovic atari we mukinnyi wenyine Guardiola yafashe nabi aho yavuze na Maxwell n’abandi.

Umubano wa Guardiola na Ibrahimovic ntiwagenze neza

Ibrahimovic yamaze umwaka umwe(2009-2010) mu ikipe ya FC Barcelona gusa ntiyabanye neza na Pep Guardiola kuko yamushyize ku ntebe y’abasimbura kandi yari yamuguze amafaranga menshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa