Kigali

Mirafa yatangaje intego afite uyu mwaka n’impamvu ituma adahamagarwa mu Mavubi

Imikino   Yanditswe na: 13 October 2017 Yasuwe: 539

Umukinnyi Nizeyimana Mirafa ukina hagati mu ikipe ya Police FC aratangaza ko we na bagenzi be biteguye gukora ibishoboka byose bakegukana igikombe muri uyu mwaka ndetse avuga ko we abona kudahamagarwa mu ikipe y’igihugu ari amahirwe make ndetse agiye gukomeza gukora cyane ngo abashe guhamagarwa.

Uyu musore uri mu bakinnyi ikipe ya Police FC igenderaho yatangarije Umuryango ko we n’ikipe ye ya Police FC biteguye neza uyu mwaka ndetse bifuza gutwara kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda uyu mwaka ndetse avuga ko nubwo ikipe ya Police FC Ikomeye gusa bataramenyerana.

Yagize ati “Nibyo amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona arahari kandi ni menshi cyane gusa haracyabura guhuza umukino hagati y’abakinnyi bashya n’abasanzwe kandi turi gushaka igisubizo,Gutwara igikombe cya shampiyona bizashoboka kandi ndabyiteze uyu mwaka.

Mirafa ukunze kugarukwaho na benshi mu bakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda kubera ubuhanga agaragaza mu kibuga hagati ariko akabura amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu,yabwiye Umuryango ko kudahamagarwa kuri we ari amahirwe make kuko abona abakinnyi bakina ku mwanya we baba batakoze kumurusha ahubwo ari amahirwe bafite.

Yagize ati “ mu by’ukuri iyo ndebye imikinire y’abakinnyi bakina hagati mu ikipe yigihugu bimpa icyizere ko hari igihe nanjye nzahamagarwa kuko mbona kujya mu ikipe y’igihugu ari amahirwe kandi nanjye umunsi umwe bizashoboka kuko ndakora cyane.”

Mirafa yavuze ko uyu ari umwaka wa nyuma w’amasezerano ye mu ikipe ya Police FC ndetse agiye gukuba kabiri ibyo nakoze kugira ngo abona andi masezerano ndetse abe yatera imbere kurushaho.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bizimana niwe watowe nk’umukinnyi witwaye neza mu mukino bahuye na...

Umukinnyi Bizimana Djihad niwe watowe nk’umukinnyi w’umukino ubwo Amavubi...
16 January 2018 Yasuwe: 132 0

Iranzi yateye ikirenge mu cya Migi asinyira APR FC

Umukinnyi Iranzi Jean Claude ukina hagati mu kibuga,yamaze gusinyira ikipe...
16 January 2018 Yasuwe: 87 0

Amavubi anganyije na Nigeria mu mukino wa mbere muri CHAN

Ikipe y’igihugu Amavubi ibashije gukura inota rimwe kuri Nigeria mu mukino...
16 January 2018 Yasuwe: 170 0

Rayon Sports imaze gusinyisha Rutahizamu abafana bemeje ko ameze nka...

Mbondi Christ ni umunya Cameroon umaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports...
15 January 2018 Yasuwe: 886 1

Migi yamaze gusinyira ikipe ya APR FC

Umukinnyi Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi wakiniraga ikipe ya Gor...
15 January 2018 Yasuwe: 144 0

Rayon Sports irakira mu igeragezwa abandi bakinnyi bashya baturutse...

Kuri uyu wa mbere mu Nzove,Rayon Sports irakira mu myitozo abakinnyi 2...
15 January 2018 Yasuwe: 628 0