Kigali

Misiri yirukanye mu gikombe cya Afurika umwe muri ba rutahizamu bayo kubera kwandikira ubutumwa bw’urukozasoni abanyamideli [AMAFOTO]

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 June 2019 Yasuwe: 2742

Rutahizamu Amr Warda wari mu bakinnyi 23 bahamagawe mu gikombe cy’Afurika n’ikipe ya Misiri,yamaze kwirukanwa mu irushanwa n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu nyuma yo gutamazwa n’umunyamideli w’Umwongereza washyize hanze ubutumwa bw’urukozasoni yamwandikiye.

Mbere y’umukino Misiri yaraye itsinzemo RDC ibitego 2-0,abayobozi b’iyi kipe y’igihugu basanze Amr Warda mu mwiherero bamutegeka kuzinga ibikapu bye agahita ataha kubera ubu butumwa bw’urukozasoni yandikiye abanyamideli batandukanye abasaba ko bazahura bagasambana.

Ibi bintu Warda yazize benshi babyishimiye kuko icyaha cy’ubusambanyin’ubuhehesi ari kirazira mu idini ya Islam uyu mukinnyi asanzwe abarizwamo.

Amr Warda yagiye mu mazi abira nyuma y’aho umunyamideli w’Umwongereza ariko ufite inkomoko mu misiri witwa Merhan Keller ashyiriye hanze ubutumwa bwose bw’urukozasoni yandikiwe n’uyu mukinnyi ndetse asaba ubuyobozi bwa ruhago mu Misiri guhana uyu mukinnyi wabo wirirwa aheheta.

Uyu Munyamideli w’imyaka 25 yavuze ko uyu mukinnyi yamwoherereje ubutumwa budakwiriye ndetse bw’urukozasoni kuri Instagram and WhatsApp bye,busa neza nubwo akunda koherereza abandi bakobwa batandukanye b’abanyamideli.

Iyi nkuru yabaye kimomo ku munsi w’ejo,igera ku buyobozi bw’ikipe ya misiri bwahise bufata umwanzuro wo kwirukana uyu musore mbere y’umukino wa RDC,cyane ko yari yinjiye mu kibuga asimbuye mu mukino Misiri yatsinzemo Zimbabwe igitego 1-0.

Prezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Misiri, Abo Rida,yavuze ko birukanye Warda kugira ngo babibe ikinyabupfura,kwitanga no gushyira umutima ku kazi mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu.

Warda ukinira ikipe ya Atromitos yo mu Bugereki nk’intizanyo ya PAOK,asanzwe yandikira abakobwa batandukanye abasaba ko baryamana,babyanga akabatuka ibitutsi by’urukozasoni.

Uyu mukobwa witwa Keller washyize hanze ubutumwa bw’urukozasoni yandikiwe na Warda,yavuze ko azi abakobwa benshi uyu mukinnyi yagiye yandikira ubutumwa bumeze gutyo.








Amr Warda yirukanwe mu ikipe y’igihugu azira ubutumwa bw’urukozasoni yandikiye Keller

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Migi yerekeje mu ikipe yamuguze y’i Dar Es Salaam iteganya gucakirana na As...

Mugiraneza Jean Baptiste [Migi], wahoze ari kapiteni wa APR FC, yerekeje...
23 July 2019 Yasuwe: 354 0

Reba uburanga bw’inkumi yasezeranye na Rusheshagoga Michel kumubera...

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Nyakanga 2019, ni bwo Rusheshangoga Michel...
23 July 2019 Yasuwe: 1129 0

Kirasa Alain yamaze kugirwa umutoza wungirije wa Rayon Sports

Umutoza Kirasa Alain wari umaze igihe atoza ikipe ya Kiyovu Sports yamaze...
23 July 2019 Yasuwe: 1616 0

Ulimwengu yavuze ku makuru avuga ko agiye kwerekeza mu ikipe ya APR...

Bimaze iminsi bivugwa ko APR FC ikataje mu rugamba rwo gushaka rutahizamu...
23 July 2019 Yasuwe: 2575 2

Zidane yatangaje ukuntu Gareth Bale aherutse kumusuzugura

Umutoza wa Real Madrid,Zinedine Zidane yatangaje ko umunya Wales Gareth...
23 July 2019 Yasuwe: 2265 0

Ikarita y’itora ntabwo izongera gukenerwa mu matora ari imbere mu...

Abadepite baraye batoye itegeko ngenga rigenga amatora,ryavanyeho ikarita...
23 July 2019 Yasuwe: 857 0